Amavubi yerekeje muri Cameroun gukina umukino wa nyuma mu itsinda F isabwa gutsinda kugirango yizere kwerekeza CAN2021 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza i Douala aho izakinira Cameroun mu mukino wo mu itsinda F isabwa gutsinda ikabona itike y'Igikombe cya Afurika cya 2021.

Amavubi yerekeje muri Cameroun mu mukino bazakina ku wa kabiri w'icyumweru gitaha tariki ya 30 Werurwe 2021 isabwa gutsinda uwo mukino kugirango yizere kuzakina CAN 2021 izabera muri icyo gihugu.

Tubibutse ko mu mukino uheruka ikipe y'u Rwanda yatsinze Mozambique igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague ubwo hari ku munota wa 69 w'umukino bituma Amavubi arara ku mwanya wa kabiri n'amanota 5, ikaba ikurikira Cameroun ya mbere n'amanota 10.

Mu bakinnyi basigaye mu Rwanda harimo kapiteni wa APR FC Manzi Thierry ,kubera ko yujuje amakarita abiri y'umuhondo nyuma y'uko hari imwe yari yarayibonye ku mukino wa Cap-Vert, indi ayibona kuri Mozambique.

Urutonde rw'abakinnyi 23, umutoza Mashami Vincent yahagurukanye i Kigali:

Abanyezamu: Kwizera Olivier, Ndayishimiye Eric, Mvuyekure Emery.

Ba myugariro : Mutsinzi Ange, Nirisarike Salom, Usengimana Faustin, Rutanga Eric, Imanishimwe Emmanuel, Rugirayabo Hassan, Omborenga Fitina.

Abakina hagati : Rubanguka Steve, Twizeyimana Martin, Niyonzima Olivier, Mukunzi Yannick, Ngendahimana Eric, Haruna Niyonzima.

Abataha izamu : Sugira Ernest, Iradukunda Bertrand, Usengimana Dany, Nshuti Savio Dominique, Kagere Meddie, Byiringiro Lague.

The post Amavubi yerekeje muri Cameroun gukina umukino wa nyuma mu itsinda F isabwa gutsinda kugirango yizere kwerekeza CAN2021 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amavubi-yerekeje-muri-cameroun-gukina-umukino-wa-nyuma-mu-itsinda-f-isabwa-gutsinda-kugirango-yizere-kwerekeza-can2021/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)