Amavubi yerekeje muri Cameroon gushaka itike ya AFCON 2021 [Amafoto] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amavubi yerekeje muri Cameroon ahazabera umukino usoza itsinda rya gatandatu mu gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cameroon muri 2021.Indege iraca i Brazaville mu rugendo rugomba kumara amasaha 5.

Ku wa kabiri w'icyumweru gitaha nibwo u Rwanda ruzakina na Cameroon rusabwa kuyitsinda hanyuma rugategereza ibiva mu yindi mikino irimo n'urabera muri Cape Verde iki gihugu cyakiramo Cameroon.

U Rwanda ruri mu itsinda F hamwe na Cameroon yamaze kubona itike mu gihe andi makipe arimo Cape Verde na Mozambike agihanganira umwanya usigaye.

Muri iri tsinda,Cameroon ifite amanota 10, Amavubi 5, Mozambique na Cape Verde zifite 4.

Cape Verde nitsinda Cameroon irahita iba iya 2 n'amanota 7, amahirwe Amavubi yaba asigaranye ni uko Mozambique yazatsinda Cape nayo akitsindira Cameroon.

Mu gihe Cameroon yatsinda Cape Verde, aha nibwo Amavubi yaba asabwa gutsinda gusa agahita abona itike y'igikombe cy'Afurika.

Mu gihe Cape Verde yatsinda Cameroon uyu munsi ikazananganya na Mozambique izahita igira amanota 8, Amavubi yatsinda Cameroun nayo yagira 8, aha bahita bareba imikino yabahuje, imikino 2 yahuje u Rwanda na Cape Verde nta n'imwe yabashije kureba mu izamu ry'indi, aha bahita bareba ikipe yatsinze ibitego byinshi hanze, kugeza ubu aya makipe nta n'imwe irabashaka kwinjiza igitego hanze(ubwo iyaba yatsinze Cameroon byinshi niyo yakomeza).

Mozambique amahirwe ifite ni uko Cape Verde niyo yatsinda Cameroon 1-0 ikazayitsindira mu mukino usoza itsinda,ariko na none bigasaba ko n'Amavubi atsindwa cyangwa akanganya na Cameroun.

Amakipe 14 muri 24 azakina iki gikombe cy'Afurika yamaze kuboneka mu gihe andi make 10 akirwanira itike.

Amakipe yamaze kubona itike ya AFCON2022:

Cameroon (Hosts)
Senegal
Tunisia
Algeria
Mali
Burkina Faso
Guinea
Egypt
Ghana
Comoros
Gambia
Gabon
Zimbabwe
Equatorial Guinea







Abakinnyi b'Amavubi berekeje muri Cameroon



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yerekeje-muri-cameroon-gushaka-itike-ya-afcon-2021-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)