Bishop Niyomwungere yavuze 'Operation' yose y'uko yafashije RIB kugeza Rusesabagina mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko urukiko rwemeje ko Bishop Niyomwungere atanga amakuru yafasha urukiko kumenya uburyo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, uyu mutangamakuru ukomoka mu Burundi, yasabwe kwigira imbere avuga umwirondoro we.

Yavuze ko asanzwe aba mu Bubiligi ariko ko ajya aza mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu karere ku mpamvu atavuze.

Bamenyanye na Rusesabagina muri 2017 bahujwe n'uwo basanzwe bavugana, bakibwirana akamubwira ko ari Perezida wa MRCD ifite umutwe wa FLN.

Ngo yamusabye ubufasha bwo kuba yamuhuza n'abayobozi b'i Burundi undi akamubwira ko ntacyo yamufasha kuko ibyo akora bitajyanye n'umurongo bw'ibyo yamubwiraga.

Yavuze ko ubwo yumvaga amakuru kuri BBC ko mu Rwanda hagabwe igitero cya FLN cyagabwe mu Rwanda kigahitana bamwe mu Banyarwanda, agahita amwandikira ubutumwa bugufi abimubazaho niba ari wa mutwe we undi akabimwemerera.

Ngo yongeye kubimubaza amubwira ko ari bo babikoze ariko ko Sankara yakoze amakosa akabitangaza kandi ngo baragombaga kubihisha bakaza kubigereka ku ngabo z'u Rwanda.

Bishop Niyomwugengere ngo yumvise bimubabaje, atangira kwiga Paul Rusesabagina.

Ngo yaje mu Rwanda muri 2019 irangira aje mu minsi mikuru isoza n'itangira umwaka, nko mu kwa Kabiri agiye gutaha ngo hari uwamuhamagaye ashaka kumutuma akaza guhita amujyana muri RIB ikamumenyesha ko aregwa ibyaha by'iterabwoba.

Ngo yageze muri RIB bamusobanurira uburyo akorana na Paul Rusesabagina undi ararahira aratsemba ababwira ko badakorana ariko abemerera ko bavugana ndetse banavugana ibyo bakorana.

Ngo icyo gihe ajya muri RIB yeretswe imfubyi zapfushije ababyeyi muri biriya bitero bya FLN, maze uyu mukozi w'Imana agira agahinda ari na ko katumye yemera gukorana na RIB kugira ngo Rusesabagina azashyikirizwe ubutabera.

Gusa ngo akiri muri RIB yabwiye uwitwa Michel (wo muri RIB) ko batazongera kuvugana ariko undi amubwira ahubwo bazakomeza kuvugana kugira ngo bamenye imigambi ye.

Uyu mutangamakuru uvuga ko ari we wazanye igitekerezo cyo kuba yazana Rusesabagina mu Rwanda, ngo yaje kubwirwa na Rusesabagina ko yifuza kujya i Burundi guhura n'abayobozi b'umutwe wa FLN ariko ko afite imbogamizi z'uburyo azagerayo kuko atagenda n'indege isanzwe ahubwo ko ashaka indege yihariye (Private Jet).

Ngo yamwereye ko yazamufasha ariko ko we yari yamaze kwishyiramo umugambi wo kumushyikiriza ubutabera ariko ko yumvaga atamujyanye ahantu habi. Bishop Niyomwungere ngo yamwemereye ko abayobozi b'i Burundi bamwereye kumufasha buri kimwe ndetse no kuzahura.

Ariko uyu mukozi w'Imana yarahiye ko atigeze avugana n'abayobozi b'i Burundi kuko biriya byose yabimubeshye kugira ngo agere ku mugambi we.

Nyuma baje guhurira i Dubai, uyu mukozi w'Imana amwishyurira buri kimwe cyose ndetse bakaza kuhavana bari mu ndege ibazana mu Rwanda.

Ngo ni we wamufunguriye umuryango yinjira mu ndege mubwira nti 'mwinjire nyakubahwa Perezida' araseka cyane ngo 'ariko uzanyita Perezida kugeza ryari'.'

Ngo yaje no kumuhindurira umwanya kugira ngo ataza kubona muri tableau y'indege ko yerekeje mu Rwanda.

Uyu mukozi w'Imana uvuga ko yashakaga gutura umutwaro yari yikoreye ngo bageze mu nzira indege igiye kuvuga aho indege igiye, ahita amuganiriza cyane kugira ngo ataza kubyumva, agize amahirwe ntiyabyumva ko indege igiye mu Rwanda.

Na none Paul Rusesabagina yabajije umukobwa wari uri kubakira mu ndege, yamubajije ngo 'kuva aha ugera I Bujumbura harimo igihe kingana gute ?' Bishop Niyomwungere ngo yahise agira ubwoba bwinshi ariko umukobwa akamusobanurira igihe kirimo kuva hariya kugera mu bihugu binyuranye mu bihugu byo mu karere.

Bishop Niyomwungere avuga ko bageze aho agasaba umukobwa kujya kubazanira amazi yo kunywa anasaba ko bazimya amatara bagasinzira bakaza kugera i Kigali bagisinziriye bahageze, aramukangura basohoka mu ndege.

Bageze ku kibuga cy'indege i Kanombe, Bishop Niyomwungere na Rusesabagina barurutse bageze hasi bahita bahura n'uriya yise umukozi wa RIB witwa Michel agahita amuha urwandiko bagahita bamujyana mu modoka, na we agahita ajya mu ye.

Urukiko rwabajije Bishop Niyomwungere niba mu byo yaganiriye na Rusesabagina ko atari agiye gutanga ibiganiro mu itorero rye, undi aratsemba, avuga ko kuva bamenyana batigeze bagira ikintu bavuga ku bijyanye n'Imana.

Urukiko rwakomeje kumubaza kugira ngo rumenye amakuru arambuye, rwamubajije uwishyuye indege, Bishop Niyomwungere asubiza agira ati 'ibyo mwabibaza Mike (Michel).' Urukiko rwamubwiye ko akwiye kuvuga ibyo azi aho kuvuga ngo bazabaze kanaka.

Rwamubajije kandi ko ntakintu yaba yaramuhaye cyo kumusinziriza, amubwira ko basangiye bimwe kandi ko uwabagaburiye ari umwe bikaza kugera igihe bombi bakaruhuka.

Uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda ni nk'ubwabaye mu Budage

Rwamubajije kandi ko ntakintu yaba yaramuhaye cyo kumusinziriza, amubwira ko basangiye bimwe kandi ko uwabagaburiye ari umwe bikaza kugera igihe bombi bakaruhuka.

Ubushinjacyaha bwakomereje ku ngingo ya kabiri yo kuba haba hari imbaraga ziri Moral zaba zarakoreshejwe, rwasobanuye ko uburyo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda atari we wa mbere bwaba bukoreshejwe n'igihugu runaka.

Ubushinjayaha bwagendeye ku cyemezo cy'Urukiko rw'Uburenganzira bwa Muntu rw'umuryango w'u Burayi, ku rubanza rw'umudage witwa Walter Stocker waburanaga n'Igihugu cy'u Budage, washinjyaga igigu cye kumushimuta.

Uyu Walter Stocker wari ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza imisoro akaza gufungurwa by'agateganyo akaza guhunga akajya mu Busuwisi no mu Bufaransa.

Umwe mu bari bakurikiranywe hamwe na Walter Stocker yakoranye na Leta y'Igihugu cye kugira ngo agaruke mu gihugu, akaza kumubwira ko hari abantu bakorana mu bijyanye n'ubucuruzi nyuma bakaza gutega indege bazi ko bagiye i Luxambourg bakaza kwisanga bari mu Budage.

Ageze mu Budage yahise acibwa urubanza ahanishwa gufungwa imyaka itandatu nyuma aho akirangirije ni bwo yajyanye mu nkiko uriya wamushutse ariko ko aho yamureze hose yatsinzwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko iyi operation ari kimwe neza n'iy'uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda bityo ko ibyemezo byafashwe muri ziriya manza zanagenderwaho muri uru rubanza.

Ubushinjacyaha buvuga ko ruriya rukiko rw'Uburenganzira bwa muntu rw'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi bwaregewe bwa nyuma kiriya kirego Walter Stocker yaregagamo uwamushutse, rwanzuye ko uburyo uriya mugabo yavanywe mu Bufaransa nta tegeko ryishwe.

Paul Rusesabagina n'umwunganira mu muategeko, Me Jean Felix Rudakemwa bongeye gufata umwanya, bavuga ko icyabayeho ntakundi cyakwitwa uretse gushimutwa.

Paul Rusesabagina yavuze ko kuba umuntu yashimutwa hatagomba kuba buri gihe habayeho igipfunsi cyangwa izi mbaraga, we akaba yabigereranyije no kuba hari uwishe akoresheje intorezo, undi agakoresha uburozi, bose baba bakoze igikorwa cyo kwica.

Rusesabagina yavuze ko na we yageze mu Rwanda ku mayeri no kubeshywa bityo ko bikwiye gufatwa nko gushimutwa.

Urukiko rwumvise impaka ku mpande zombi, rukaba ruzasoma umwanzuro ku wa Gatatu w'icyumweru gitaha tariki 10 Werurwe 2021.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Bishop-Niyomwungere-yavuze-Operation-yose-y-uko-yafashije-RIB-kugeza-Rusesabagina-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)