Ubahisha Imana ubusore bwawe bizakurinda kwicuza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusore ni bwiza buraryoha kandi ni ikigero cyiza kigenga ahazaza h'umuntu kuko nibwo bushingiyeho urugo, nibwo bushingiyeho icyubahiro ndetse nibwo buhingiyeho icyo uzaba cyo, ariko bumara igihe gito niyo mpamvu umuntu akwiye kubwubahisha Uwiteka bityo bikamurinda kuzicuza.

'Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n'umutima wawe ukunezeze mu minsi y'ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza. Nuko rero ikure umubabaro mu mutima wawe, kandi utandukanye umubiri wawe n'ibibi bikube kure, kuko ubuto n'ubusore ari ubusa. Umubwiriza 11:9-10.

Bibiliya itubwiye neza ko ibyishimo cyangwa umunezero w'umuntu biba mu busore kuko umuntu aba yibwira ko ibintu byose bishoboka. Mu buto abasore n'inkumi baba bafite inzozi nziza nta watinyuka kwiyumvisha aho ubukene buturuka kuko ubwenge n'imitekerereze yabo ariko bibabwira.

Ubusore ni bwiza kuko ariho twubakira ubuzima, icyo umuntu azaba cyo acyubakira mu busore kuko aribwo aba afite imbaraga, ariko ikibazo gihari ni uko ubusore ari ikinege iyo ubwangije nta bundi ushobora kubona ukundi.

Bibiliya yagereranyije ubusore n'ubusaza. Ubusore burangwa n'ibyishimo. Salomo wanditse igitabo cy'Umubwiriza yavukiye mu muryango ukize se Dawidi yari umwami, yarazwe ingoma ari muto, yari mwiza ndetse Imana imuha ubwenge abandi batigeze kumenya, si ibyo gusa ahubwo yamugerekeyeho n'ubutunzi. Salomo yari afite igikundiro ariyo mpamvu yarongoye abagore 1001.Yarishimishije rero mu buryo bwose bushoboka. Tekereza kuba Bibiliya yaravuze ko Salomo yarimbye akaba nk'uburabyo. Mubyukuri yakoze byose binezeza mu buryo bwose bushoboka.

Salomo yaravuze ngo yagerageje ibintu byose n'ibyubusazi, ariko birangira yanditse ati: 'Dore umwanzuro nabonye: Byose ni ubusa! Ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga'.

Uko byagenda kose ubusore buzicuzwa. Niyo mpamvu umusore yemeye ibyo yigishwa akemera inama z'Ijambo ry'Imana,bimubera byiza kuko bimugabanyiriza ibyo azicuza. Byanga bikunda mu busaza umuntu aricuza ati 'Iyo mbimenya, iyo mbigenza ntya'.

Niyo mpamvu Salomo yavuze icyo umuntu akwiye gukora mu busore bwe ati 'Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y'ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n'imyaka itaragera,ubwo uzaba uvuga uti 'Sinejejwe na byo'. Umubwiriza 12:1. Imana irabizi neza ko ufite amahirwe mu ntoki zawe ushatse wabijugunya bikaba ubusa kandi ushatse wabirinda bikazagira umumaro. Kugira ngo ubigereho rero usabwa kwibuka umuremyi wawe mu minsi y'ubusore bwawe.

Mubyukuri aya magambo Salomo yayavuze nk'umusaza uganiriza abana be ariko akoresheje imvugo ijimije ati: 'Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y'ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n'imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti 'Sinejejwe na byo.' Izuba n'umucyo n'ukwezi n'inyenyeri bitarijimishwa, n'ibicu bitaragaruka imvura ihise. Ibi bishatse kuvuga ngo ujye wubaha umuremyi wawe ukiri umusore utarahuma.

Iyo umuntu ageze mu myaka y'ubusaza yarubasye Imana, ikintu kimuruhura kuruta ibindi ni amahoro aturuka mu mutima nama we kuko umuhanura umubwira uti 'Eega aho ujya si habi kuko mu buto bwawe wubashye Imana'.

Muri macye ubusore bwuzura ubushobozi budafite ubumenyi naho ubusaza bwo bwuzuye ubumenyi butagira ubushobozi. Niwemera ukigishwa ukagumana n'umuremyi wawe, ukagumana na Yesu uzaba uw'umumaro. Wakwibaza uti ibyo nzabigeraho nte? Soma Zaburi 119:9 'Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk'uko ijambo ryawe ritegeka.

By Pastor Senga Emmanuel

Source:himbaza tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubahisha-Imana-ubusore-bwawe-bizakurinda-kwicuza.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)