Ababyaye imburagihe bavuga ko ubukene ari wo mutego utuma abasore babashuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaganiriye na UKWEZI, ni abo mu murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, Bavuga ko nyuma yo kubyara imburagihe bahoranaga ipfunwe n'ubwigunge, ariko ngo Umuryango Association Modeste et Innocent (A.M.I) waje kubafasha babasha gusohoka muri ubwo buzima bubi bari babayemo.

Muri 2017 ni bwo umuryango A.M.I, umenyerewe mu bikorwa by'isanamitima, watangiye gufasha abakobwa babyaye imburagihe bo mu turere twa Nyaruguru na Huye mu mirenge itandukanye.

Aba bakobwa bahawe amahugurwa yo kubakura mu bwigunge, amahungurwa ajyanye n'ubuzima bw'imyorokere, banafashwa gushinga amatsinda yo kubitsa no kugurizanya ndetse no kwiga imyuga.

Niyonizeye Claudine, yateretanye n'umusore amutera inda, uwo musore nta kindi yamufashije uretse kumugurira inkosha n'imyenda y'umwana. Ubu hashize imyaka irenga ibiri atararongera kumuca iryera.

Ati 'Iyo nza kuba twaratwise ntabwo mba mbazwa kwiyitaho no kwita ku mwana. Maze kubyara ntabwo nari mbayeho neza ariko AMI yaradusirimuye, idutera inkunga y'amafaranga y'ibihumbi 100, inadufasha kwiga imyuga none baduhaye imashini y'ubudozi, biraza kudufasha kwiyubaka no kubaka imiryango yacu'.

Akomeza avuga ko umukobwa aramutse afite ubushobozi nta musore wamushuka kugeza aho amutera inda. Ati 'Niba hari abakobwa baziterwa kuko hari ibintu bamuhaye, nka telephone, utuntu tw'uduhendabana, icyo gihe ntabwo umusore azaza kumpenda ubwenge kuko nzaba nigize'

Ihozabayo Lucie uvuga yatewe n'umusore basenganaga akaza kumushuka amubwira ko azamugurira imashini idoda, avuga ko ubu umuntu atamutandukanya n'umugore ufite umugabo kuko imibereho ye yahindutse.

Ati 'Ubu ndi umuntu ukomeye cyane kuko umbonye mu nzira ntamenya ko mbana n'uwo mwana twenyine, kuko iyo bibaye ngombwa nkambara nk'ababyeyi, ntabwo wantandukanye n'umugore ubana n'umugabo umufasha muri byose. Twihaye agaciro kubera amahugurwa AMI n'abandi bafatanya bikorwa baduhaye'

Nyirabizimana Emerthe, umukozi wa AMI ushinzwe gahunda y'imishinga iteza imbere abaturage yasabye abakobwa bahawe imashini zidoda kwitwara neza no kuzibyaza umusaruro.

Yagize ati 'Icyo dusaba bariya bakobwa tumaze gutera inkunga y'imashini, ni uko bakomeza kwitwara neza, hanyuma bakabyaza umusaruro ziriya mashini bamaze guhabwa'

Abakobwa bari bamaze amezi ane bigishwa kudoda babiri babiri baturanye bahawe imashini imwe bagomba gukoresha bafatanyije. Nibabyaza umusaruro izi mashini, ku buryo babona ibihumbi 25, AMI izabongerera bagure imashini ya kabiri bityo buri wese agire imashini ye.

Uretse imashini n'ibyangombwa byozo, aba bakobwa 12 bo mu murenge wa Ngera banahawe ibitambaro by'ibanze byo kudoderamo imyenda abakiriya. Aba bakobwa barimo abize gukora ibikapu byo mu myenda n'amasaro bakabitunganya neza ku buryo igikapu kimwe bakigurisha amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi 10 kugera ku bihumbi 20, bitewe n'ubunini bwacyo.

Uwimana Raphael,Umukozi w'Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imiyoborere myiza yavuze ko izi mashini AMI yahawe aba bakobwa babyaye inda z'imburagihe zirafasha akarere kuzesa neza umuhigo ujyanye no guha ibikoresho abize imyuga n'ubumenyi ngiro.

Ati 'Ibi bijya mu mihigo akarere kasinyanye na Perezida wa Repubulika ko abanyeshuri bahunguwe ku bijyanye n'imyuga n'ubumenyi ngiro bahabwa ibikoresho. Turabasaba gushyira hamwe no kugira umwete kugira ngo ubumenyi bahawe, n'ibikoresho babonye bazabibyaze umusaruro'

Uwimana yasabye abahawe ibikoresho n'ubumenyi kwivana mu bukene no kuzirikana ababyeyi n'abandi bagiye babasigaranira abana ubwo babaga bagiye guhugurwa. Abagira inama yo kujya basangira neza amafaranga azava mu mwuga w'ubudozi, bakishyura ubwisungane mu kwivuza, bakanahahira abana babo kugira ngo batazagira ikibazo cy'imirire mibi.

Kuva muri 2017 kugera ubu abakobwa bo mu karere ka Huye na Nyaruguru babyaye imburagiye bafashijwe na AMI bagera kuri 870. Abagenewe imashini zidoda kuri iyi nshuro ni 36 barimo 20 bo mu karere ka Nyaruguru na 16 bo mu karere ka Huye.

JPEG - 128.3 ko
Bafashijwe kwiga imyuga

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ababyaye-imburagihe-bavuga-ko-ubukene-ari-wo-mutego-utuma-abasore-babashuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)