Ubukangurambaga buhoraho no gushyira ingufu mu burezi mu byafasha kugabanya ingaruka z’ibiza mu Rwanda -

webrwanda
0

Umunsi ku wundi, cyane cyane mu gihe cy’imvura, umubare w’abicwa n’ibiza n’ibyo byangiza uriyongera. Urugero, kuva umwaka wa 2021 watangira, mu Majyepfo n’Uburasirazuba habarurwa abarenga 40 bapfuye n’inzu zirenga 100 zasenyutse biturutse ku mvura nyinshi.

Mu Burengerazuba nk’i Rubavu, Umugezi wa Sebeya wongeye kuzura usenya inzu wangiza imyaka n’ibindi bikorwa remezo.

Usibye ihindagurika ry’ikirere, rimwe na rimwe usanga indi mpamvu yongera kubaho kw’ibiza n’ingaruka za byo ari uko nta bumenyi bw’ibanze ku bitera ibiza abaturage baba bafite, gutura ahantu hashobora kwangizwa n’ibiza, kudafata neza ubutaka no kubungabunga ibidukikije cyangwa se icyakorwa ngo ingaruka zigabanywe.

Umwarimu muri Kaminuza y’Abalayiki y’Abadiventisiti ya Kigali (UNILAK), akaba n’Umushakashatsi mu bijyanye no kugabanya ingaruka z’ibiza, Dr. Lamek Nahayo, avuga ko kugana ibigo by’ubwishingizi, ubukangurambaga buhoraho mu baturage no kongera imbaraga mu burezi butanga amasomo ku biza ari bumwe mu buryo bwo kugabanya ingaruka zabyo.

Yakomeje ati “Ni bimwe mu byafasha mu buryo burambye mu guhangana n’ingaruka z’ibiza mu Rwanda.’’

Mu bushakashatsi Dr. Nahayo yakoze yasanze ikigero cyo kwigisha masomo afite aho ahuriye n’ibiza kiri hasi cyane. Bwerekanye ko mu mashuri abanza biri hasi cyane kandi ariho byagahereye abana bagakura bazi ibiza, ikibitera n’ingamba zafatwa mu kugabanya cyangwa se guhangana n’ingaruka za byo.

Ubundi bushakashati yakoze bwagaragaje ko abaturage bashobora kumenya ibiza bahura nabyo ariko ko amakuru yakabafashije kugabanya ingaruka/ibihombo biterwa n’ibiza, akenshi bayabona nyuma.

Yagize ati “Abagana ibigo by’ubwishingizi ngo bishingire ubuzima bwabo n’ibyabo bishobora kwangizwa n’ibiza baracyari bake cyane. Ibi bituma batitegura hakiri kare wenda ngo ingaruka zigabanuke cyangwa se bakore ibindi byagabanya ibyago bikomoka ku biza.’’

Dr. Nahayo yakanguriye Abanyarwanda muri rusange kugana ibigo by’ubwishingizi bikabafasha kwishingira ubuzima bwabo n’ibyabo, mu gihe bahuye n’ibiza, bakaba batabarwa n’ubwo bwishingizi.

Ati “Ikindi ni ubukangurambaga, icyakora ubu bugeze ahashimishije ugereranyije na mbere, gusa bisaba guhozaho ntibiharirwe Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) gusa, ahubwo abafatanyabikorwa na bo bagafatanya muri izo gahunda.’’

Ku bijyanye no guteza imbere uburezi mu by’ibiza, Dr. Nahayo yavuze ko mu gihe abana bakuranye ubumenyi bwibanze ku biza byakoroha ko umubare w’abakomeza no kubyiga mu mashuri makuru wakiyongera.

Mu Rwanda, UNILAK yafunguye Ishami ryigisha Amasomo ajyanye no kugabanya ingaruka z’ibiza kandi ifite Ikigo gitanga amahugurwa kikanakora ubushakashati ku biza, byose bigamije kongerera abaturage ubumenyi bufasha kugabanya ingaruka bitera.

Ati “Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije na MINEMA ikwiye kongera imbaraga mu mitangire y’amasomo nk’aya ku bana mu mashuri abanza bikongera amahirwe yo kubona urubyiruko rwitabazwa mu buryo rwa kinyamwuga.’’

“Umubare w’ababyize niwiyongera, bizafasha kwegera abaturage basobanurirwe ibyiza byo kwirinda hakiri kare ndetse n’uko bakirinda mu gihe habaye ibiza kuko umubare w’ibyangirika uriyongera kandi hari ibyagakozwe n’abaturage ubwabo mu kugabanya ingaruka.’’

Dr. Nahayo yavuze ko inzego z’ibanze zikwiye gukomeza kwegera abaturage no kubakangurira kwirinda ibiza batera ibiti, bakora imirwanyasuri, bafata mazi y’imvura ava ku nzu, bazirikana aho ibiza bikunze kwibanda birinda kuhatura cyangwa se kuhakorera ibindi bikorwa byakangizwa n’ibiza.

Kuva umwaka wa 2021 watangira, mu Majyepfo n’Uburasirazuba habarurwa abarenga 40 bapfuye n’inzu zirenga 100 zasenyutse biturutse ku mvura nyinshi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)