Haruna yavuze ikintu cyaba agahita asezera mu Ikipe y'Igihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Avuga ko hari amagambo amuca intege akunze kumuvugwaho ariko ko atajya yemera kuyoborwa na yo nubwo hari igihe amuzengereza agatuma abura amahoro.

Ibi yabitangaje, nyuma yo kubona amanota atatu ku mukino wa Mozambique, ubwo bayitsandaga 1-0 cyatsinzwe na Byiringiro Lague.

Ati "Ku bwanjye ndacyafite ingufu zo gukina, ku bwanjye, ariko turi abantu rimwe na rimwe turananirwa kubera amagambo yo hanze n'ibintu nk'ibyo. Ndacyeka ko ntacyo naba narimye igihugu, ku bwanjye byaba bihagije."

Haruna kandi, yakomeje avuga ko hari igihe abura ibitotsi kubera amagambo avugwaho, kandi aba yatanze umubiri we, imbaraga ze, gusa ngo ntabwo abyicuza kuko ari igihugu cye aba akorera, agize amahirwe Amavubi akabona itike y'igikombe cy'Afurika yahita asezera mu ikipe y'igihugu.

Ati "Rimwe na rimwe, hari igihe ntaryama kubera amagambo y'abantu, kandi mba natanze imbaraga zanjye, natanze umubiri wanjye, ariko ibyo nta kibazo kubera ko n'ubundi ni igihugu cyanjye, ndi umunyarwanda, ariko numva nk'uko nabivuze ngiye muri CAN nazawureka kubera ko n'ubundi ntacyo naba nkitegereje mu mupira w'amaguru, ntagiyeyo ? Ibyo reka tubiharire Imana."

Kugira ngo Amavubi abone itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, bisaba ko byibura batsinda umukino wa nyuma bazakina na Cameroon, hanyuma ariko bigasaba ko Mozambique na Cape Verde zitakaza byibura umukino umwe.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Haruna-yavuze-ikintu-cyaba-agahita-asezera-mu-Ikipe-y-Igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)