Rayon Sports itegereje myugariro mushya wo ku ruhande rw'ibumoso ukomoka muri Congo Brazzaville, Charles Atipo Konde ukinira AS Otôho y'iwabo.
Nyuma y'uko umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry ageze mu Rwanda, akareba imikinire y'abakinnyi afite yabwiye ubuyobozi ko hari imyanya akeneyeho abakinnyi.
Iyi kipe yanageze ku isoko aho yamaze gusinyisha Faustin Likau Pizzalo Kitoko, umukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka muri DR Congo.
Gusa yategereje rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Jules Armand Kooh Bioumla ntiyaza aho amakuru avuga ko yabakwepye.
Kuri ubu binyuze mu mutoza Bruno Ferry, Rayon Sports iri mu biganio na myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso, Charles Atipo ngo abe yaza kongeramo imbaraga muri iyi kipe yambara ubururu n'umweru.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ibiganiro bigeze kure aho yanohererejwe itike y'Indege ngo abe yaza mu Rwanda ibindi abe ari ho birangirira.
Uyu mukinnyi unafite andi makipe amwifuza, kuri gahunda biteganyijwe ko azagera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026.
Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-itegereje-umukinnyi-mpuzamahanga.html