Uwimpuhwe wayoboraga Umuryango "Clinton Health Access Initiative" mu Rwanda yitabye Imana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwimpuhwe yatangiye kuyobora CHAI ishami ry'u Rwanda mu 2018, akaba ari we Munyarwanda wa mbere wayoboye uwo muryango mu Rwanda.

Mu gihe yari amaze kuri ubwo buyobozi, Uwimpuhwe ashimirwa cyane uruhare yagize mu guteza imbere ibikorwa by'uwo muryango, binyuze mu nkunga z'uwo utanga ndetse n'uburyo warushijeho kwagura ibikorwa byawo.

Yari azwi cyane mu bikorwa byo kuvugira abarwayi, ndetse akanibanda mu gushyigikira uburenganzira bw'abagore.

Mu itangazo CHAI yashyize hanze rimubika, bagize bati "Sidonie yari asobanuye byinshi ku hazaza ha CHAI. Umuhanga, akaba n'umuvugizi w'abarwayi ndetse n'uburenganzira bw'abagore, yari urugero rwiza ku bo mu muryango wacu. Sidonie yari yifitemo indangagaciro za CHAI mu buryo bwuzuye, kandi Isi ntizaba ahantu heza atayirimo".

Uwimpuhwe yavutse ku wa 14 Ugishyingo 1979, avukira mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda. Mu gihugu 1994, Umubyeyi we na basaza be babiri ndetse n'abandi bantu bo mu muryango we, biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa nyuma yayo yarangirije amashuri ye muri St Andre, aza gukomereza muri Kaminuza ya ULK, aho yize arera n'abana be babiri ndetse yita no ku mubyeyi we n'abandi bavandimwe be.

Kubera umuhate we wo guteza imbere imibereho myiza muri rusange, Uwimpuhwe yaje gukomereza amashuri y'Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'Ubuzima Rusange ndetse no muri bijyanye n'Uburinganire bw'abagabo n'abagore.
Nyuma y'amasomo, Uwimpuhwe yagizwe Umuyobozi mu nzego z'ubuzima ndetse no guteza imbere abagore, akora muri Minisiteri y'Ubuzima, Komisiyo yo kurwanya HIV/AIDS-CNLS, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) ndetse no mu muryango Care International Rwanda.

Kuva muri 2018, yaje gukomereza inshingano ze muri CHAI, ayibera Umuyobozi Mukuru, aho yakoranye n'inzego za Leta, mu rwego rwo gufasha Umuryango wa CHAI kugera ku ntego zawo zo kugeza serivise z'ubuvuzi kuri bose, kugabanya igwingira ry'abana, ibikorwa byo kurwanya kanseri y'inkondo y'umura ndetse no kurandura indwara ya Hepatitis C kugera bitarenze mu mwaka wa 2024.

Uwimpuhwe kandi yari azwi cyane mu bikorwa bya gikirisitu, aho yasengeraga mu Itorero rya Zion Temple Celebration Center, aho yari Umwungiriza mu bikorwa by'Ikigega cy'Iterambere cy'iryo torero, ADA. yari anafite impamyabumenyi mu by'Iyobokamana (Church Ministry).

Uwimpuhwe yaguye mu bitaro bya Nairobi ku wa 2 Gashyantare, akaba yari afite imyaka 41.

Uwimpuhwe Sidonie yitabye Imana ku myaka 41



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwimpuhwe-wayoboraga-umuryango-clinton-health-access-initiative-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)