Abantu 32 bo mu gihugu cya Uganda bitabye Imana bazize impanuka ikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'iyi mpanuka yemejwe na Irene Nakasiita, Umuyobozi Ushinzwe itumanaho muri Croix-Rouge ya Uganda, aho yavuze ko iyi mpanuka yabereye ku muhanda uva ahitwa Fort Portal werekeza Kasese ho mu karere ka Kasese.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yatewe n'ikamyo yari yikoreye isanduku yarimo umurambo wari ugiye gushyingurwa yagonganye n'indi modoka, mbere y'uko imodoka ya gatatu yari itwaye abantu benshi na yo igongana na zo bikarangira n'izindi ebyiri zari hafi yazo zitaye icyerekezo bikarangira na zo zigonze.

Umwe mu bari hafi y'aho iriya mpanuka yabereye yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko iriya mpanuka yabaye mu buryo bw'uruhererekane.

Polisi ya Uganda yatangaje ko iri gukora iperereza ngo imenye ikihishe inyuma y'iriya mpanuka.

Ni mu gihe muri Uganda abarenga 2,000 bapfa buri mwaka baguye mu mpanuka, bigashyira Uganda mu bihugu bifite abantu benshi bahitanwa n'impanuka.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/abantu-32-bo-mu-gihugu-cya-uganda-bitabye-imana-bazize-impanuka-ikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)