Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe Ndabereye wahoze ari Visi Meya wa Musanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isomwa ry'uru rubanza mu bujurire ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gashyantare 2021 saa Kumi.

Ndabereye yajuriye asaba koroherezwa igihano kuko ngo yemeye icyaha kandi ko ngo ibyo yakoze atabikoreye ubushake mu gihe Ubushinjacyaha bwajuriye busaba ko yahanirwa guhoza ku nkeke uwo bashakanye, gukubita no gukomeretsa uwari umukozi wo mu rugo rwabo yari yagizweho umwere.

Mu isomwa ritagaragayemo uruhande na rumwe mu baburanyi, Urukiko rwavuze ko rumaze gusuzuma ubusabe bw'impande zombi rwasanze impamvu zatanzwe n'Ubushinjacyaha ko Ndabereye yahawe igihano gito no kuba atarahamijwe icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye zidafite ishingiro kuko kuba ngo yarakubitaga umugore we inshuro nyinshi bafite icyo bapfa bidasobanuye guhozwa ku nkeke kuko ntaho byagaragajwe bityo rusanga atabihanirwa.

Ku gukubita no gukomeretsa yaregwaga ko yakoreye umukozi wabakoreraga, Urukiko rwasanze ahamwa n'iki cyaha ariko ko ubumuga bukomeye bwagaragajwe n'Ubushinjacyaha ko yamuteye budahari nk'uko muganga yabigaragaje ko butarenze 15% kuko umuntu ushoboye kuba yakora hejuru ya 85% utavuga ko afite ubumuga bukabije.

Urukiko kandi rwemeje ko Ndabereye kuba avuga ko yahawe imbabazi n'uwo bashakanye bidafite ishingiro kuko atigeze (umugore), agaragara mu Rukiko ngo abyemeze bityo rusanga agomba guhanirwa icyaha yakoze.

Urukiko rwasanze kuba Ndabereye yaremeye icyaha akanagisabira imbabazi bidakuraho kuba ari icyaha, rutegeka ko igihano cy'igifungo cy'imyaka itanu n'ukwezi kumwe n'ihazabu ya miliyoni umwe yahanishijwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze gifite ishingiro kandi ko kigumaho aho guhabwa igifungo cy'imyaka 15 n'ihazabu ya miliyoni eshanu yari yasabiwe n'Ubushinjacyaha.

Ndabereye yahamijwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we ku wa 27 Gashyantare 2020, ahanishwa gufungwa imyaka itanu n'ukwezi kumwe n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwemeje ko Ndabereye Augustin wahoze ari Visi Meya w'Akarere ka Musanze ushinzwe Imari, Ubukungu n'Iterambere akomeza gufungwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwashimangiye-igihano-cyahawe-ndabereye-wahoze-ari-visi-meya-wa-musanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)