Urugendo rwa mbere rwa RwandAir i Bangui yajyanye na ba Minisitiri 2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rugendo rwa mbere rwagiyemo abantu 37 barimo Soraya Hakuziyaremye Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda na Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete.
Ni urugendo rugaragaza ko ibi bihugu bishaka kongera ingufu mu mikoranire by'umwihariko mu by'ubucuruzi.

Umuyobozi mukuru wa RwandAir, Yvone Manzi Makolo yavuze ko uru rugendo rwa mbere rwagiyemo abiganjemo abacuruzi basanzwe.

Centrafrique ibaye igihugu cya 30 gitangijwemo ingendo za RwandAir, izajya ijyayo kabiri mu cyumweru.

Uyu muyobozi wa RwandAir kandi avuga ko gutangiza ingendo zerekeza i Bangui ari ugukomeza kwagura amarembo y'u Rwanda n'ibindi bihugu byo ku mugabane wa Africa.

Ubusanzwe abaturuka mu bihugu bya Africa baza mu Rwanda, bahabwa VISA bageze ku kibuga cy'indege cyangwa ku mupaka.

Uru rugendo kandi rutangiye mu gihe mu kwezi gushize, Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe watangije igice cy'Isoko rusange ry'Umugabane wa Africa.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame wakunze kugaruka kuri iri soko rusange, yakunze kuvuga ko Abanyafurika bagomba gusangira amahirwe y'Umugabane wabo bityo ko guhahirana ari byo bizatuma uyu mugabane utera imbere ukazabasha kugera ku cyerekezo 2063.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Urugendo-rwa-mbere-rwa-RwandAir-i-Bangui-yajyanye-na-ba-Minisitiri-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)