Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy'uko amatora yibwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuzamashyaka NUP yo muri Uganda ikuriwe na Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine yatanze ikirego mu rukiko rw'ikirenga rugaragaza ko amatora yakozwe tariki ya 14 Mutarama 2021 atagenze neza bakaba basaba ko yateshwa agaciro.

Nkuko byatangajwe n'umwunganizi wa NUP George Musisi bagaragarije urukiko ibirego bafitiye ibimenyetso nk'impapuro zitora zari zatowe mbere, gutoteza abarwanashyaka ba NUP aho bamwe banafashwe bagafungwa.

Amakuru ari kuva mu gihugu cya Uganda aravuga ko Perezida Museveni yahaye Andrew Mwenda ubutumwa bwo kwegera Bobi Wine akamwemeza ko yahagarika ikirego mu rukiko rw'ikirenga maze bakagirana amasezerano y'ibanga y'uburyo azakorana na leta ya Museveni.

Ibyo twabashije kumenya nuko abafana ba Bobi Wine bafunze bazahita barekurwa ndetse n'ibindi byinshi cyane. Museveni asanzwe azwiho gukoresha amafaranga y'umurengera yigarurira abamurwanya. Amakuru ari hanze aremeza ko Andrew Mwenda yabonanye na Bobi Wine inshuro zigera kuri ebyiri kuva amatora yaba kugirango babiganireho.

Abantu benshi bibuka uburyo Mwenda yagiye ku biro bya NUP akambara imyenda yabo avuga ko nawe ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Uganda anyuze muri iryo huriro. Abahanga mu bya politiki bemeza ko icyo Mwenda yashakaga ari ugusenya iri shyaka nk'intumwa ya Museveni. Nyuma yaho, Mwenda yaje kugaragara kuri televiziyo avuga ko Bobi Wine adashoboye kuyobora iki gihugu.

Undi munyamategeko wa NUP ariwe Medard Sessonga yemeje ko nta matora Perezida Museveni yakwitabira ngo agende neza. Babwiye urukiko rw'ikirenga ko abasirikari binjiye mu biro by'itora bazanye impapuro zatowe. Nyuma y'amatora Bobi Wine yafungiwe iwe mu gihe kingana n'ibyumweru bibiri Museveni amaze gutangaza ko yatsinze amatora.

Komisiyo y'amatora muri Uganda yatangaje ko Museveni yatsinze kuri 59% naho Bobi Wine akagira 35% mu matora yarimo umutekano muke aho abagande 54 bashyigikiye Museveni bishwe n'inzego z'umutekano, bashaka gutera ubwoba abashyigikiye Bobi Wine.
Imiryango iharanaira uburenganzira bwa muntu yamaganye ibikorwa bya leta ya Museveni

Si ubwa mbere abatavuga rumwe na Museveni baregera urukiko rw'ikirenga ko Museveni yibye amatora ariko ntacyo byigeze bitanga kuko abacamanza b'urukiko rw'ikirenga batigenga nkuko n'abagize Komisiyo y'amatora nabo ubwabo batigenga kuko bose bashyirwaho na Perezida Museveni.

Ihuriro rya NUP ryabonye imyanya myinshi mu Inteko ishinga Amategeko aho babonye abagera kuri 56 akaba ari ubwambere ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi ribona imyanya myinshi. Abagize guverinoma bagera kuri 25 bo mu ishyaka rya Museveni batsinzwe na NUP ndetse n'uwabaye Visi Perezida wa Museveni igihe kirekire ariwe Edward Ssekandi nawe yatsinzwe na NUP.

Nibwo bwa mbere NRM ya Museveni yatsindwa n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi mu myaka hafi 40 Museveni amaze ku butegetsi. Ibi bigaragaza ko abagande barambiwe NRM na Perezida Museveni. Mu mwaka wa 2011 Museveni yatsinze n'amajwi 68%, agira 60% muri 2016 none uyu mwaka yagize 58%.

The post Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy'uko amatora yibwe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-museveni-yahaye-inshingano-andrew-mwenda-zo-kuguyaguya-bobi-wine-bagahagarika-ikirego-cyuko-amatora-yibwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)