Perezida Kagame yavuze icyatumye asa nk'ushyize ku ruhande Amavubi n'icyatumye agaruka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yavuze ko ubusanzwe yakundaga gukurikirana iby'umupira w'Amaguru mu Rwanda ariko ko nyuma yaje gusa nk'aho abihagaritse.

Ati 'Ntabwo ari uko ntashakaga gukomeza kubikurikirana cyangwa kubishyigikira, ku rundi ruhande ngira ngo abakinnyi cyangwa ababayobora babifitemo uruhare.'

Avuga ko mbere yaganiraga n'abakinnyi ndetse n'abandi bo mu ikipe y'igihugu bakagira n'ibyo bumvikana byatuma uru rwego ruzamuka ariko abantu ntibabikurikize.

Avuga ko abatarakurikizaga ibyabaga byumvikanyweho byaheraga hejuru haba mu buyobozi ndetse no mu bakinnyi.

Ati 'Hagati aho hari ibyo nabonaga...bituma mpitamo gusa nk'ubiruhuka ndavuga ngo ntabwo nshaka ko binsiga izina ribi ry'uruhare naba naragize, icyo gihe mpitamo kubirekera abo bireba njye njya ku ruhande.'

Perezida Kagame avuga ko muri iki gihe ubwo Amavubi yari ari muri CHAN, yongeye gukurikirana iyi kipe y'Igihugu ariko ko yabonye imikinire yayo hari impinduka nziza zabayeho.

Yagize ati 'Icyatumye mfata uyu mwanya nkagaruka ni uko mbona nibura ikipe y'Igihugu dufite ubu n'ukuntu yakinnye ndetse no muri ibyo bibazo byose bavuga mwanyuzemo mujya gukina mu marushanwa nk'ariya ariko noneho umusaruro ukaba uriya, icyagaragaye ni uko dufite ikipe itameze nabi dushobora no kugira ibindi dukora bikayizamura no ku rundi rwego.'

Mbere ya byose Discipline

Perezida Kagame kandi yagarutse ku myitwarire ikwiye abakinnyi avuga ko hari iyo ajya abonana bamwe bo hanze itari myiza.

Yavuze ko hari bamwe mu bakinnyi bakunze gutera amahane mu kibuga bagashaka guhangana n'abasifuzi bikabaviramo guhabwa amakarita atuma bamwe banava mu kibuga.

Yagiz ati 'Ntawudatsindwa, nta kipe n'imwe ibaho itaratsindwa, n'izitwara ibikombe mpuzamahanga bikomeye, ariko ikidakwiye guhinduka ni imyifatire, ugatsindwa wifashe neza, ugatsinda wifashe neza. N'iyo utsinzwe wifashe neza, abantu baranavuga ngo nubwo batsinzwe ariko ni abakinnyi beza.'

Perezida Kagame wagarutse cyane ku myitwarire myiza ikwiye kuranga abakinnyi, yavuze ko hari igihe abakinnyi b'ikipe y'Igihugu bigeze kurangwa n'imyitwarire mibi.

Yavuze ko ku buyobozi bwa Minisitiri Bihozagara, ubwo ikipe y'Igihugu yatozwaga n'Umunya-Serbia, uyu mutoza we ubwe yisabiye gusezera akazi kubera igitutu yashyirwagaho na bamwe mu bakinnyi.

Yagize ati 'Arambwira ngo ngire icyo ngusaba, ambwira amagambo macye, ambwira ko twamuhaye akazi keza tumuhemba amafaranga meza ariko ko adashaka gukomeza guhemberwa ubusa. Ati 'aba bakinnyi mureba imbere yanyu buri wese ni coach', ati 'hari abavuga ibigomba gukorwa', ati 'ibyo ntabwo nzakomeza kubikoramo kandi sinzakomeza gutwara amafaranga y'ubusa'.'

Perezida Kagame yakomeje agira ati 'Ni ukuvuga ko nta discipline yari ihari, abakinnyi barishyize hejuru y'ikipe, ibyo na byo ntibizabeho kuko byica ikipe.'

Umukuru w'igihugu kandi yagarutse ku bindi bikunda kuvugwa mu mupira w'amaguru by'uburozi n'ubupfumu, agira inama abakinnyi b'u Rwanda kutazabijyamo.

Ati 'Biriya bintu byabasubiza inyuma, ntimuzabikore, mujye mukina mwigirire icyizere.'

Avuga ko abavuga ko babikoresha na bo badahora batsinda. Ati 'Ariko mujye mwibaza, ari ababikora n'ababikoraga, batsindaga buri mukino wose, none se ko bisa n'ubundi, wabikoze utabikoze byose birasa.'

Ishimwe

Umukuru w'Igihugu kandi yabwiye aba bakinnyi ko uretse agahimbazamushyi basanzwe bagenerwa bitewe n'uko bitwaye mu mikino, ndetse n'ako FIFA igenera amakipe ariko 'nkatwe nka Leta twavuganye ko hari ikiza kiyongera kuri icyo, Minisitiri arabibagezaho, no mu mikoro ya Leta macye ntabwo tubura bicye dushobora gushimira abantu.'

Perezida Kagame kandi yasabye aba basore gukomeza kwitwara neza ndetse n'ako gashimwe bahawe bakamenya kwizigamira kuko bakuze.

Umukino mwatsinzwe…Ndi umusifuzi sinari kubigenza kuriya

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yaviriyemo muri 1/4 cya ririya rushanwa, ku gitego kimwe yatsinzwe na Guinea yaraye inegukanye umwanya wa gatatu.

Muri uriya mukino wabonetsemo igitego kimwe cyabonetse ubwo umusifuzi yatanga ikarita itukura ku munyezamu Kwizera Olivier ndetse agatanga na Coup-Franc, ikipe y'u Rwanda ni wo yatsinzwemo gusa kuko indi ibiri yayinganyije igatsinda umwe.

Perezida Kagame wavuze ko yarebaga imikino y'ikipe y'Igihugu, yavuze ko nubwo atakwinjira mu mikorere y'abasifuzi ariko ko iriya karita itukura yahawe umunyezamu wa mbere w'Amavubi we atayishyigikiye.

Yagize ati 'Ntabwo ndi umusifuzi, ariko iyo nza kuba umusifuzi umukino mba narawugenje ukundi ngira ngo ikarita y'umuhondo yari ihagije ariko umutuku…'

Umukuru w'Igihugu kandi yavuze ko hari ibindi byagaragaye nk'ibidasobanutse ubwo umukino warangiraga umwe mu basifuzi akajya kuramukanya n'umutoza wa Guinea ati 'Basa nk'abavuga ngo akazi turakujuje.'

Perezida Kagame yasabye ikipe y'Igihugu gukomerezaho, bagakomeza kwitwara neza kandi ko n'igihugu kizakomeza kubashyigikira.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Perezida-Kagame-yavuze-icyatumye-asa-nk-ushyize-ku-ruhande-Amavubi-n-icyatumye-agaruka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)