Ngororero: Imiryango yashinjaga uruganda kuyihuguza ubutaka yemeye ko yabugurishije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari hashize iminsi aba baturage bashinja uru ruganda rw'icyayi rwa Rubaya kubahuguza ubutaka ngo kuko bari bararubutije mu myaka 10 ishize, nyamara ubuyobozi bw'uru ruganda bwo bwavugaga ko bwabuguze ndetse ko bubifitiye ibimenyetso simusiga.

Nyuma y'igihe buri ruhande rugerageza kugaragaza ukuri kwarwo, Ku wa 5 Gashyantare 2021 Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero bwatumije inama igamije gushakira hamwe igisubizo kuri iki kibazo.

Ni inama yari yanatumiwemo Ubuyobozi bw'Ikigo Nyarwanda gikora ishoramari ririmo n'irijyanye n'ubucuruzi n'ubuhinzi bw'icyayi, Rwanda Mountain tea Ltd ari nacyo nyiri uru ruganda rwa Rubaya.

Muri iyi nama hakozwe isuzuma hagaragazwa ibimenyetso ndetse hanatangwa ubuhamya, maze abasigajwe inyuma n'amateka bemera ko bagurishije ubutaka bwabo aho kubutiza nk'uko babivugaga.

Nyuma yo kugirana ibiganiro hagati y'impande zombi, abasigajwe inyuma n'amateka bemeye ko bagurishije ubutaka.

Ati 'Ibiganiro tugiranye n'aba bayobozi ,bazanye impapuro zerekana ko twaguze koko, umubare w'amafaranga ariho nsanze ariyo nafashe.'

'Bitewe na ziriya nyandiko zigaragaza ko twasinye, tugahabwa n'amafaranga nabyo tunabyemera, twanyuzwe na ziriya mpapuro zemejwe ko twagurishije.'

Bavuze ko bagiye gufasha uru ruganda mu gikorwa cyo kwandikisha ubu butaka, ko batazongera kwinangira nk'uko byari byagenze ubushize.

Ati 'Guhera kuwa Mbere kugeza kuwa Kabiri twe tuzabasinyira ko dukoze ihererekanya ubwo ubutaka buzasigare ari ubw'uruganda.'

Umuyobozi wa Rwanda Mountain Tea Ltd, Kabeja Alain yavuze ko bishimiye imikirize y'iki kibazo.

Ati 'Ubwa mbere bagaragaza ikibazo byasaga nk'aho barenganye, bavuga ko ibyo twumvikanye atari byo twashyize mu bikorwa nyuma y'ibiganiro bimaze kuba bihagarariwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero ndetse n'izindi nzego zitandukanye, birangiye neza bemeye ko bagurishije kandi ko bagiye gukora ibisabwa n'amategeko kugira ngo ihererekanyamutungo rikorwe.'

Meya w'Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid wari umuhuza muri ibi biganiro yemeye ko ikibazo cyari gihangayikishije avuga ko hari hakenewe ko gikemuka.

Ati 'Ikibazo cyari kiduhangayikishije kuko dukurikije uko ikibazo cyari cyaratangiye harimo kuvuga ko hariho abarenganye. Ubwo twacyakiraga bwa mbere n'uko hari havuzwe ko hari impapuro z'ubugure zagombaga kurebwa ko ubugure n'amasezerano byari bimeze, bize kudufasha gukemura ikibazo twacyumvishe neza.'

'Kandi igishimishije n'uko yaba uruhande rwavugaga ko rwarenganye, nyuma yo kubona amasezerano ndetse no gusobanurirwa uko byagenze, bagaragaje ukuri, bakira imyanzuro yavuyemo bose bakaba bakira uko ikibazo cyakemutse.'

Ubu butaka bwari bumaze iminsi bugibwaho impaka buherereye mu Mudugudu wa Gatomvu, Akagari ka Bugarura mu Murenge wa Muhanda. Buteyeho ishyamba ry'inturusu ndetse n'icyayi.

Iki ni kimwe mu gice cy'ubu butaka bwari bumaze igihe bugibwaho impaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-imiryango-yashinjaga-uruganda-kuyihuguza-ubutaka-yemeye-ko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)