Umusore yogoshe igipara umugeni we imbere y'imbaga ngo arebe ubwiza bwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abenshi bavuga ko ubwiza bw'umukobwa bwongerwa n'umusatsi we, ariyo mpamvu uzabona benshi mu bakobwa bagiye gukora ubukwe bita cyane ku misatsi yabo mu rwego rwo kugaragara neza mu mafoto n'imbere y'abatumirwa muri rusange bitabiriye ubukwe.

Siko byari byifashe rero kuri aba bageni bo mu Buhinde, aho bakoze agashya bakogoshyanya imisatsi bakamaraho neza nea ibyo bita 'igipara'.

Umusore yogoshe umugeni we mu gihe n'umugeni yahise nawe ahindukira yogosha umugabo we nawe amushyiraho igipara.

Amakuru ya Indian Times avuga ko bari babisezeranyeho ko imisatsi bayogosha uwo muhango w'ubukwe ugeze mu kwerekana ko bazafashanya muri byose.

Iki kinyamakuru Indian Times cyatangaje iyi nkuru gikomeza kivuga ko ibi uyu musore yakoze byasusurukije umutima wa nyirabukwe n'abari aho bose.

Umugeni yavuze ko umugabo we ari we wazanye igitekerezo cyo gutungura abashyitsi babo no kogosha umusatsi mu bukwe.

Ngo hari igihe ukundana n'umuntu utazi uko ateye kubera guhorana umusatsi cyangwa ahora yambaye ingofero, kogoshanya rero byari ukwerekana neza uko bameze no gushimangira ubufatanye bazagirana mu mibanire yabo.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umusore-yogoshe-igipara-umugeni-we-imbere-y-imbaga-ngo-arebe-ubwiza-bwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)