Nyarugenge: Nyuma yo guhabwa ibiryo byo kubafasha mu gihe cya Covid-19, bashyikirijwe amata n'imigati - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2021 nibwo iyi miryango miryango yashyikirijwe amata n'imigati.

Litiro 5800 z'amata nizo zahawe imwe mu miryango itishoboye ifite abana bari munsi y'imyaka itanu yari yarahawe ibiryo muri gahunda ya Guma mu rugo kugira ngo abana bayivukamo batazarwara indwara ziterwa n'imirire mibi.

Umuryango wabwaga amata bitewe n'ingano y'abana bari munsi y'imyaka itanu ufite.

Bamwe mu bagize iyi miryango babwiye IGIHE ko bishimye cyane kuba bahawe amata kuko azatuma abana babo batarwara bwaki.

Afisa Mukandayisenga wo mu Kagari ka Biryogo yagize ati 'Aya mata aramfasha kongera imirire myiza y'umwana no mu bijyanye no kubyiruka kwe dukurikije n'ibihe turimo kandi ndabashimiye cyane kuko hari byinshi bangabanyirije bitewe n'uko no kumubonera icyo kurya byangoraga cyane.'

Uwitwa Kayitesi Scovia yavuze ko ashimira Leta yabafashije ikabaha amata y'abana kuko baba bayakeneye mu bihe nk'ibi.

Ati ' Ndashimira leta ibashije kudufasha ikaduha amata, nubwo bampaye Litiro imwe iri bumfashe kuko ndaza kumuvangira mu gikoma iminsi ibe yicuma.'

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyarugenge, Nyagahinga Jean de Dieu yavuze ko litiro 5800 arizo zahawe imiryango yo muri aka Karere ifite abana bari munsi y'imyaka itanu.

Ati ' Amata ni ikinyobwa cyiza gifite intungamubiri ni nayo mpamvu imiryango yari yahawe ibiryo ifite abana bari munsi y'imyaka itanu yayahawe kugira ngo ayifashe kugira ngo abana batazarwara indwara zituruka ku mirire mibi cyane cyane muri ibi bihe turimo.'

Yibukije ababyeyi guha abana aya mata kuko azabafasha kutarwara indwara ziterwa n'imirire mibi.

Muri iki gikorwa buri muryango wanahabwaga ipaki y'umugati abana bazajya bifashisha bari kunywa ayo mata.

Scovia yishimiye kuba yahawe amata n'umugati by'umwana we uri munsi y'imyaka itanu
Umuyobozi w'Ubuzima mu Karere ka Nyarugenge, Nyagahinga Jean de Dieu ashyikiriza umubyeyi amata n'umugati
Buri murenge wo mu Karere ka Nyarugenge wahawe amata n'imigati



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-nyuma-yo-guhabwa-ibiryo-byo-kubafasha-mu-gihe-cya-covid-19

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)