Minisitiri Shyaka yahanuye Abanya-Kigali bagiye kuva muri GUMA MU RUGO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'Abaminisitiri yateranye mu Cyumweru gishize, yanzuye ko Umujyi wa Kigali ukurwa muri Guma mu rugo guhera kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gashyantare 2021, nyuma y'ibyumweru bitatu serivisi zose zihagaze kugira ngo hahashywe ubwiyongere bw'ubwandu bwa Coronavirus.

Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, Minisitiri Shyaka yavuze ko imyitwarire yaranze Abanya-Kigali muri iyi minsi ishize bari mu rugo, yatumye umubare w'abandura ugabanyuka ari nacyo cyahereweho gahunda ya Guma mu rugo ikurwaho.

Icyakora, Prof Shyaka yavuze ko icyorezo kitarangiye, bityo ko ubwirinzi budakomeje Abanya-Kigali bashobora kwisanga basubiye mu rugo.

Ati 'Ejo Guma mu rugo izaba irangiye ariko Covid-19 ntabwo irangiye. Amabwiriza ya Covid-19 agira umumaro kuko abaturage bayagizemo uruhare. Uko tugenda twubahiriza amabwiriza neza, ni ko tugenda dutsinda igisa nka Guma mu rugo, byagenze neza ariko hari ahakiboneka utwo dutotsi.'

Yakomeje agira ati 'Twitware neza nk'abantu tugifite ikibazo cy'icyorezo, nubwo bitewe n'intambwe tumaze gutera mu rwego rwo kugabanya ubukana bwacyo ariko Covid-19 iracyahari. Icyo nasaba ni uko Abanyarwanda bakomeza umurego mu kwirinda icyorezo mu kumenyekanisha no kwirinda amabwiriza yo kwirinda.'

'Turabizi abantu bakeneye kujya ku mirimo ariko tuzirikane aho tujya gukorera dushyiramo ka kanya. Ntabwo twifuza ko nyuma y'ukwezi dusubira mu rugo kuko twahuriye ahantu hahurira abantu benshi kwirinda bikatunanira […] Tutaza kumva bavuga ko hari za restaurants zatangiye kwakira abantu. Twibukiranye umunsi w'ejo utaba umunsi utarabayeho mu mateka yacu wo guhana cyane. Ntabwo twifuza guhana Abanyarwanda.'

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw'Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko mu byumweru bitatu bishize, umubare w'abandura Covid-19 wagabanyutse ku buryo bugaragara.

Yatanze ingero nk'aho ubwo Guma mu rugo muri Kigali yatangiraga, ku munsi handuraga abantu bagera kuri 200, ubu ku munsi handura abari hagati ya 50 na 60.

Mu barwayi bose, icyo gihe hakiraga abantu bagera kuri 50 ku munsi, none ubu hakira abagera kuri 430. Muri iyo minsi nabwo ku munsi hapfaga abantu hafi icumi, kuri ubu bagera kuri batatu ku munsi.

Ati 'Ibyumweru bitatu bidusigiye akanya ko guhumeka kuko iyo urebye imibare iragenda igabanyuka, ibyo bigaha inzego z'ubuzima guhumeka no kongera kwitekerezaho neza kugira ngo bafashe ba bantu barwaye.'

Icyakora, Dr Mpunga yavuze ko kuba hari abarenga ku mabwiriza yo kwirinda ari ikibazo gikomeye, kuko bashobora kuba icyuho cyo kwiyongera k'ubwandu.

Ati 'Ni ikibazo iyo abantu batubahiriza ingamba, baba bafite ibyago byo kwandura. Ni impungenge ku gihugu kuko byongera akazi bikadushyira no ku gitutu cyo gufasha abantu rimwe na rimwe n'ibikoresho bikaba bike iyo babaye benshi.'

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko nubwo imibare y'abandura ikomeje kugabanyuka, hari umubare munini w'abarenga ku mabwiriza kandi bitemewe.

Yavuze ko mu byumweru bitatu bishize, abantu bagera mu bihumbi 180 bafashwe mu gihugu barenze ku mabwiriza. Abantu basabye impushya zo kuva mu rugo bagera ku bihumbi 300 ariko abazemerewe bagera ku bihumbi 230.

Yavuze ko hari n'abagiye bafatirwa mu tubari bagera ku bihumbi 60, abafashwe bari mu birori, mu nsengero n'ahandi hatemewe, bigaragaza ko hakiri uguteshuka ku ngamba.

Ati 'Birumvikana ko isomo rikomeye hari abantu badohotse ariko bigaragazwa n'imibare y'abantu bacyandura […] Dufite akazi gakomeye ariko abaturage bumve ko atari inzego z'umutekano gusa n'inzego z'ibanze gusa, nabo bumve ko babifitemo uruhare.'

Yavuze ko hashize icyumweru hatangajwe amabwiriza y'uburyo ingamba zo kwirinda Covid-19 zizubahirizwa muri Kigali guhera kuri uyu wa Mbere, avuga ko uzabirengaho inzego z'umutekano zitazamwihanganira.

Inama y'abaminisitiri iyobowe na Perezida Kagame yateranye ku wa 2 Gashyantare, yafashe imyanzuro igaragaza ingamba zizakurikizwa kuva tariki ya 8 kugeza ku wa 22 Gashyantare 2021.

Ingamba zihariye zizubahirizwa mu Mujyi wa Kigali

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Moya za nimugoroba (7:00Pm) kugeza saa Kumi
za mu gitondo (4:00Am).

b. Abakozi ba Leta bazakomeza gukorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z'ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

c. Ibikorwa by'inzego z'abikorera byemerewe kongera gukora ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b'ingenzi.

d. Abikorera barasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana. Amasoko n'amaduka (markets and malls) azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by'abacuruzi b'ingenzi bemerewe kuyakoreramo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n'imwe za nimugoroba (5:00Pm).

e. Amashuri yose (yaba aya Leta n'ayigenga) harimo na za kaminuza azakomeza gufunga.

f. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara ndetse n'uturere dutandukanye tw'igihugu zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z'ingenzi cyangwa iz'ubukerarugendo. Ba mukerarugendo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zizakomeza gukora mu gihugu hose ariko ntizitware abantu barenze babiri.

g. Ingendo mu modoka rusange cyangwa mu binyabiziga by'abantu ku giti cyabo ziremewe mu Mujyi wa Kigali. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze 50% by'umubare w'abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

h. Moto n'amagare byemerewe gutwara abagenzi. Abatwara moto n'amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y'isuku buri gihe.

i. Inama zihuza abantu imbonankubone (physical meetings), ibirori n'amateraniro rusange birabujijwe.

j. Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n'imyidagaduro hazakomeza gufunga. Kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe kogera muri pisine ya hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19. Siporo ikozwe n'umuntu ku giti cye iremewe hagati ya saa Kumi n'imwe na saa Tatu za mu gitondo (5:00 Am-9:00Am).

k. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take away).

l. Utubari tuzakomeza gufunga.

m. Insengero zizakomeza gufunga.

n. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y'uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. Abagenzi bose binjira mu Rwanda bahita bishyira mu kato mu gihe cy'iminsi 7, icyo gihe cyarangira bakipimisha COVID-19 (PCR test).

0. Ibikorwa by'Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n'ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y'ingendo zabo.

p. Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

q. Ibikorwa by'imikino y'amahirwe bizakomeza gufungwa.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/minisitiri-shyaka-yahanuye-abanya-kigali-bagiye-kuva-muri-guma-mu-rugo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)