Juno Kizigenza yavuze ko yashatse kuva mu ish... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yigaga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri yisumbuye yasubiyemo indirimbo irakundwa, ariko abantu benshi ntibamenya umuhanzi wayiririmbye.

Icyo gihe yumvaga ashaka gufatirana igikundiro yari abonye ashaka kuva mu ishuri agakora umuziki ariko mubyara we w'umuhanzi Mr Kagame amugira inama yo kubanza gusoza ishuri.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NAZUBAYE' Y'UMUHANZI JUNO KIZIGENZA

Umuhanzi Kwizera Bosco Junior [Juno Kizigenza], avuga ko inama yagiriwe na Mr Kagame arizo zatumye abasha gusoza amashuri yisumbuye, hanyuma abona gukora umuziki.

Ati 'Nkiga numvaga naratinze kurangiza kwiga Secondaire. Noneho ndabyibuka nigaga nko mu wa Gatanu nasubiyemo akaririmbo karaza karahatwika ariko abantu batazi ngo ndi inde.'

'Hanyuma Kagame ndamusarana mubwira ko nshaka gukora umuziki. Akajya ambwira ati 'tegereza nyine usoze amashuri' ariko ubu nibwo mbibona nyine ko byari byiza gutekereza kurangiza kwiga.'

N'ubwo Mr Kagame ari umuhanga mu kwandika indirimbo, Juno Kizigenza avuga ko indirimbo ze ari we uziyandikira kuko Mr Kagame atajya azigiramo uruhare.

Yavuze ko Kagame ari inshuti ye ya hafi ihora imubwira uko akwiye kwitwara mu muziki. Ati 'Turaganira, ni umusani nyine umazemo igihe bya hatari. Urumva, aba azi byinshi kundusha, angira inama bya hatari. Turi 'close' cyane.'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NAZUBAYE' YA JUNO KIZIGENZA

Uyu muhanzi yavuze ko ku bwe yumva yava mu bahanzi bakizamuka, ariko kandi ngo bizagenwa n'abafana be mu muziki. Yavuze ko abahanzi bashya bari kwigaragaza muri iki gihe harimo Ariel Wayz, Nel Ngabo, Ish Kevin, Kivumbi na Kevin Kade.

Juno Kizigenza uri gufashwa na Bruce Melodie, avuga ko muri iki gihe bari gupanga uko bakorana indirimbo.

Anavuga ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo ye 'Nazubaye' ari inkuru mpamo y'ibyamubayeho, kuko yashakaga kwizihiza umunsi w'abakundana 'Saint Valentin' afite umukunzi, ariko Nyampinga yateretaga akamwanga.

Kizigenza ni umusore w'imyaka 21 y'amavuko wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama mu Mujyi wa Kigali. Avuka mu muryango w'abana barindwi.

Yarangije amashuri yisumbuye muri Agahozo Shalom Youth Villages (ASYV) mu 2019, aho yasoje amasomo mu Ishami ry'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (MEG).

Kizigenza avuga ko yakuze akunda gukina umupira w'amaguru akumva azawukomeza nk'umwuga ariko ageze mu mashuri yisumbuye yirundurira mu muziki.

Gukunda umupira ni nabyo byatumye Se amuha akabyiniriro ka 'Kizigenza' kuko yabonaga ukuntu umwana we ashabutse.

Urukundo rw'umuziki rwaganjije muri we, atangira kwiga gucuranga gitari na Piano birangira iby'umupira abishyize ku ruhande n'ubwo yari yarakuze yumva ko ari zo nzozi ze.

Icyo gihe yahise atangira gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi, aho yakoze iyitwa 'Motigbana' ya Olamide ayita 'Fata umwana' n'izindi.

Yanasubiyemo indirimbo 'Katerina' hanyuma umuntu wakoraga ku ishuri yigagaho akajya ayumvisha Bruce Melodie. Asoje amashuri yisumbuye yabwiye Bruce Melodie n'uyu muntu wakoraga ku ishuri, ko ashaka gukora umuziki nk'umwuga, bemera kumufasha.


Juno yatangaje ko yashatse kuva mu ishuri kubera umuziki

Mr Kagame yagiriye inama Juno Kizigenza yo kubanza gusoza amashuri mbere y'uko yinjira mu muziki

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZI JUNO KIZIGENZA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103168/juno-kizigenza-yavuze-ko-yashatse-kuva-mu-ishuri-kubera-umuziki-mubyara-we-mr-kagame-aramu-103168.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)