Imodoka 16 zirimo iya Sugira Ernest zahiriye... - #rwanda #RwOT

Saa cyenda z'amanywa zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, nibwo igaraje ry'uwitwa 'Murara Arthur' ryarimo imodoka 16 ryafashwe n'inkongi zirashya zirakongoka.

Muri izi modoka zahiye harimo n'ivatiri yo mu bwoko bwa Colora Altis ya rutahizamu wa Rayon Sports Sugira Ernest ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw. Ababonye intandaro y'iyi nkongi, bavuze ko yatewe n'ibishashi by'umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa.

Bivugwa ko nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n'ibindi bikoresho byarimo.

Aganira na InyaRwanda.com, Sugira Ernest yemeye ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje, ndetse anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

Polisi iracyakora iperereza kugira ngo imenye icyateye iyi nkongi ndetse n'ababuriyemo ibyabo bafite ubwishingizi bishyurwe.


Igaraje ryahiriyemo imodoka 16 zirimo n'iya Sugira Ernest

Hahiriyemo buri kimwe cyose cyarimo

Polisi yatabaye irazimya n'ubwo ntacyarokotse mu byari muri iri garaje

Abaturage bashungereye bareba iyi nkongi

Sugira Ernest yaguye mu kantu kubera iki kizaSource : https://inyarwanda.com/inkuru/103174/imodoka-ya-sugira-ernest-yahiriye-mu-igaraje-i-nyamirambo-irakongoka-amafoto-103174.html

Post a comment

0 Comments