Imodoka ya Sugira Ernest ifashwe n'inkongi y'umuriro,irashya irakongoka. – YEGOB #rwanda #RwOT

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu nibwo ,imodoka 16 harimo n'iya Rutahizamu Sugira Ernest zafashwe ninkongi yumuriro zirashya zirakongoka.

Igaraje ryahiye.

Izi modoka zikaba zari mu igaraje ryitwa 'Murara Arthur' Muri izi modoka zahiye harimo ni ivatiri y'umukinnyi wa Rayon Sports Sugira Erneste ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw nk'uko yabitangarije igihe.com.

Sugira Erneste yavuze ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

Uretse izi modoka zahiye nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n'ibindi bikoresho byari muri iryo garaje.

Like this:

Like Loading...Source : https://yegob.rw/imodoka-ya-sugira-ernest-ifashwe-ninkongi-yumuriroirashya-irakongoka/

Post a comment

0 Comments