Imodoka ya rutahizamu Sugira Ernest yafashwe n'inkongi y'umuriro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imodoka ya rutahizamu wa Rayon Sports n'Amavubi yahiriye modoka 16 zahiriye mu nkongi y'umuriro yafashe igaraje rya 'Pure Pro' .

Iri garaje riherereje mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo, rikaba ryafashwe n'inkongi y'umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

Iyi modoka ya Sugira Ernest ikaba yari mu bwoko bwa RAV 4 ikaba yari ifite agaciro ka miliyoni 7.

Iri garaje rikimara gufatwa n'inkongi y'umuriro polisi yahise iza kuzimya ariko ibintu byinshi byarimo byangiritse.

Kugeza ubu icyateye iyi nkongi y'umuriro ntabwo kiramenyekana, iperereza riracyakomeje.

Igaraje ryafashwe n'inkongi y'umuriro
Polisi yahise iza kuzimya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imodoka-ya-rutahizamu-sugira-ernest-yafashwe-n-inkongi-y-umuriro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)