Barnabe amaraso mashya m'ubatunganya umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuziki wo kuramya no guhimbaza imana ukomeje gutera intambwe nziza yiterambere kuko bamwe batangiye no guhanga imirimo ishingiye mu kurumya no guhimbaza Imana, Barnabe nawe uri muri abo biyemeje gukora umurimo wo gutunganya indirimbo zihimbaza Imana.

Ni mu kiganiro kirambuye producer Barnabe yagiranye n'umunyamakuru wa Impanuro.rw  ubwo yamusuraga aho akorera mu mujyi wa Kigali  ku Gisozi ,  yaganiriye n'umunyamakuru amubaza ibibazo byerekeye n'umwuga we wo gutunganya indirimbo zihimbaza Imana.

Umunyamakuru : Ese niryari waba waratangiye ibijyanye no gutunganya ibijyanye numuziki ninde waba warabigufashijemo?

Barnabe: Rero ibijyanye n'ibitekerezo byo kuba natunganya umuziki na bitangiye kera muri 1996 ubwo nareberaga kuri bakuru banjye ariko natangiye kwiga gucuranga Piano ubwo nari ntangiye kwiga amashuri yisumbuye mu wa Mbere ariko mukubyiruka niyumvagamo gucuranga ndetse mbikunda cyane narangije kwiga gucuranga Piano muri 2003 ntangirakujya nkora amadiskette nyuma gato nza kujya gusura umu-producer i Rusizi ndeba ibintu ari gukora numva ndabikunze ndetse nifuza no kubimenya gusa mbura ubushobozi bwo kubyiga gusa nyuma naje guhura numu producer witwa  Daniel anyemerera kumwicara iruhande akajya anyereka uko bikorwa mumezi atarenze atandatu narimaze kubimenya neza kuva dutangira gukorana nawe kuva 2015 kugeza muri 2019  nyuma yo kumarana imyaka ine na Daniel nagize igitekerezo cyo kuba nakwikorera Imana mbona inciriye inzira birakunda inzozi zanjye nzigeraho gutyo.

Umunyamakuru: Wenda mbere y'uko nkubaza byinshi wavukiye hehe ?ese ubu utuye hehe?

Barnabe: Aho navukiye ni muntara y'iburengerazuba mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Shangi ni naho ababyeyi banjye batuye gusa kurubu ntuye mu mujyi wa Kigali ku Gisozi ni naho nkorera.

Umunyamakuru : Ese ukora  indirimbo zabahanzi baririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana gusa cyangwa n'abandi bahanzi urabakorera?

Barnabe: Mubusanzwe rero nkorera abahanzi ba gospel ndetse n'amakorari ariko niyo hagize undi muhanzi ungana ntibimbuza kumukorera ariko kubera ko inshuro nyinshi bandi ,mu rusengero  nibanda kundirimbo ziramya zikanahimbaza imana cyane.

Umunyamakuru: Ese  igiciro cyogukora indirimbo ni amafaranga angahe ese ubundi uwagushaka yakubona hehe?

Barnabe: Jyewe rero kumukiriya ungannye  yaba umuhanzi cyangwa chorale ntago ngira amafaranga runaka navugango ndamuca ahubwo ayo muca biterwa nuko mubona ndetse nuko twavuganye naho igice cyaho mboneka nkorera mu mujyi wa Kigali ahazwi nko  ku Gisozi ugeze Bertoir Center aho bita kugataje naho ngaho.

Umunyamakuru: Niba ubyibuka waba umaze gukorera chorale zingahe?

Barnabe: Chorale maze gukorera rero ninyishi kuko mu gihe kingana n'imyaka 2 dore ko izuzura kuri 31 zuku kwezi kwa Mutarama mumachorale maze gukorea harimo nka , Amazing family singers,Hamyukuri,Abakundwanayesu, Duhuzumutima, Aberaturatashye, ndetse nandi menshi ntibuka aka kanya.

Umunyamakuru: Ese ufite umuryango?

Barnabe: Oya ntamuryango mfite ndacyari umusore ariko ndikubiteganya vuba bidatinze

Umunyamakuru: Ese urabona umwuga wawe inyungu iboneka?

Bernabe: Rero kuri cyinyungu navuga ko niyo urebye ubona ko ubuzima bugenda buhinduka ugereranyije nuko bwari bumeze rero inyungu iraboneka cyane wenda uretse ibibihe bya covid-19 naho ubundi amafaranga araboneka cyane

Reba uko Barnabe Pro yakoze URERA ya Abera Turatashye Choir

Reba indi ndirimbo yakoze UMUGAMBI WAWE MANA ya Amazing family singers

Reba iyo amaze gukora vubaha ya Choir ABAKUNDWANAYESU bise TWIBUTSE INEZA YAWE

Nkuko rero Barnabe yabyivugiye mwabonyeko ari umuntu umaze kugira ubunararibonye mu gutunganya umuziki wo kuramya no guhimbaza imana ,reka twitege impinduka azazana muri uy'umuziki nyarwanda, dore ko muri iki gice cy'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana gisa nkaho abahanzi badakunze kukijyamo cyane ariko wenda uko inzu zitunganya uyu muziki ziyongera bishobora no kuzatuma tubona abahanzi benshi cyane baririmbira Imana.

Mu hamagare kuri izo nomero :0788675100 cyangwa 0722675100



Source : https://impanuro.rw/2021/02/08/barnabe-amaraso-mashya-mubatunganya-umuziki-wo-kuramya-no-guhimbaza-imana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)