Marocc yongeye gushimangira ubuhangange bwayo mu irushanwa CHAN nyuma yo gutwara igikombe inshuro 2 zikurikiranya CHAN 2018 na CHAN 2020 yaberaga muri Cameroun.
Ni umukino watangiye amakipe yombi ahanahana umupira neza Mali igerageza uburyo bubiri ariko umuzamu wa Marocc amubera ibamba ndetse bikaba byanamuhesheje igihembo cy'umukinnyi mwiza w'Umukino(Man of the Match).
Mu gice cya kabiri Mali yatangiye yotsa igitutu Marocc ariko ntibiza kuramba kuko Marocc yahise igaruka mu mukino ndetse no ku munota wa 67â² iza gutsinda igitego gitsinzwe na â¦Ã¢¦.. nyuma y'iminota 10â² gusa baje gushimangira intsinzi yabo ku gitego cya kabiri cyatsinzwe na rutahizamu El Khabi wanabaye rutahizamu w'ibihe byose wa CHAN ku bitego 12.
Irushanwa CHAN rimaze kuba ku nshuro ya 6 guhera muri 2009 rikaba riba buri myaka 2 ndetse u Rwanda rukaba rumaze kwitabira inshuro 4.
Dore uko amakipe yagiye akurikira
1.Marroc yabaye iya mbere
2.Mali iya kabiri
3.Guinea iya Gatatu
4.Cameroun
Iri rushanwa rikaba rizongera kubera muri Algeria mu mwaka utaha w' 2021

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Soufiane Bouftini wafunguye Amazamu bwa Mbere muri uyu mukino







Source : https://impanuro.rw/2021/02/08/marroc-yegukanye-igikombe-cya-chan2020-nyuma-yo-kwandagaza-mali/