Bagize kwizera gufatanyije n'imirimo, bibahwanira no gukiranuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo umuntu yakijijwe, agomba kumenya ngo ndi nde muri Kristo Yesu, naremewe iki, hanyuma ni gute nagikora?. "Nk'uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye"

"Mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza? Cyangwa se, hagira mwene Data w'umugabo cyangwa w'umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyokurya by'iminsi yose, maze umwe muri mwe akamubwira ati 'Genda amahoro ususuruke uhage', ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki? uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye.

Ahari umuntu yazavuga ati 'Wehoho ufite kwizera, jyeweho mfite imirimo.' Nyereka kwizera kwawe kutagira imirimo, nanjye ndakwereka kwizera kwanjye kugaragazwa n'imirimo yanjye. Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni na bo barabyizera bagahinda imishyitsi.

Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa? Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n'imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro? Ubonye yuko kwizera kwafatanije n'imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n'imirimo ye.

Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo 'Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka', yitwa incuti y'Imana. Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n'imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa.

Dore na maraya uwo Rahabu. Mbese ntiyatsindishirijwe n'imirimo ubwo yacumbikiraga za ntumwa, akaziyobora indi nzira?. Nuko rero nk'uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye". Yakobo 2: 14-26

Mu nyigisho iheruka twasobanuye ko Imana idushakaho kwizera ariko gufatanyije n'imirimo. https://www.agakiza.org/Burya-kwizera-kutagira-imirimo-ni-imfabusa.html, uyu munsi tugiye kuvuga noneho kuri bamwe muri benshi twafatiraho ikitegererezo bagize kwizera gufatanyije n'imirimo.

Aburahamu

Yizeraga Imana, yahagurutse muri Uri kuko yumvise ijwi araryizera agenda atazi aho agiye. Kwizera kwe kandi kwarageragejwe kugira ngo Imana irebe koko ko yizeye, nyuma yo kubyara Isaka ashaje Imana yaramumusabye, aho yamubwiye ko ajyana Isaka umwana we w'ikinenege kumutamba.

Imana ntishobora kudusaba ibyo itaduhaye, ariko se ibyo yaduhaye tubikiranukamo dute?. Erega Imana izi n'ibyo dutunze!: Izi imyenda ufite mu kabati, izi amafaranga ufite kuri konte, izi ibibanza ufite n'amazu wubatse. Imana izi ibyo ukoresha n'ibyo usigaza, Imana izi n'ibijya mu mufuka inyuma muri pubeli, ibyo byose irabizi.

Reka tuvuge ku rugendo rwo kujya gutamba Isaka

Imana yamwohereje kuri Moliya, mwibuke ko Aburahamu yagiye gutamba Isaka afite imyaka 126. Murebe uwo musaza kuva aho yari atuye kugera aho yagiye gutambira Isaka, hari nk'ibirometero 80. Kuki Imana yamwohereje kure, yagira ngo ibanze irebe ko yisubiraho.

Hari igihe umuntu areba akavuga ati' Uwakora iki kintu mu bwami bw'Imana', hashira iminsi akisubiraho ati nanjye ndabikeneye nta n'impamvi yo kubitanga'! Ariko mwibuke ko igihe cyose tudashyikiye ubwami bw'Imana tuzaba dufite kwizera kumeze nk'ukw'abadayimoni.

Kuva aho Aburahamu yari atuye ujya kuri Moliya, hari indi misozi yashoboraga guhinira bugufi agatambira hafi ntagende urugendo rw'iminsi itatu, ariko Imana yari yaramubwiye kuri Moliya. Hari abantu bahinira bugufi agakora ibimworoheye, ntiyumvire ijwi ry'Imana. Nujya no gutanga ujye ubanza kugenzura, uvugane n'ijwi ryo mu mutima wumve ko ubibye ku butaka bukwiriye.

Aburahamu aragenda afite kwizera ntan'umubabaro yagaragazaga mu maso, bageze mu nzira Isaka amubaza aho igitambo kiri buve amubwira ko Uwiteka aribwishakire igitambo. Kandi koko niko byagenze Imana yamweretse umwana w'intama atamba mu kimbo cya Isaka, nibwo Imana yamubwiraga ko imenye ko ayikunda. Abantu bose Imana yakoresheje mukwizera, bakoze ibirenze ibyo siyanse yemera.

Siyanse ntiyemera ko Sida, Kanseri, Diyabete bikira, ariko Bibiliya iravuga ngo 'Tuzarambika ibiganza ku barwayi bakiire'. Kwizera ni ugushyira mu bikorwa ibintu bijya gusa n'ubusazi! Ubundi umuntu wizera: Yumva ibyo abandi batumva, akora ibyo abandi batarimo barakora, abaho ubuzima bujya gusa n'ubw'abafite uburwayi bwo mu mutwe. Ariko kwizera ntikujya gukoza isoni, igihe cyose wizeye Imana izabikubaraho nko gukiranuka.

Igihe cyose tutari aho Imana idushaka tuzahomba imigisha myinshi

Aburahamu iyo atambira ahandi atari kuri Moliya, Isaka yari bupfe kuko Moliya honyine niho hari intama yo gucungura Isaka, kandi ahandi nta jwi rimubwira ko azaba sekuruza w'amahanga yari kumva. Igihe cyose tutari aho Imana idushaka ngo tube duhagaze mu kwizera dukora imirimo yo kwizera, tuzahomba imigisha myinshi, ba Isaka bacu bazapfa n'ibindi byose bizangirika.

Rahabu

Uyu Rahabu nawe yafashe risk ( yarishoye), yakoze ikintu kidasanzwe ahisha abatasi. Yari azi ko nibamufata bamwicana nawe, ariko yemeye ikiguzi cyabyo Imana imubwira ko izamurokorana n'umuryango we kandi niko byagenze. Bibiliya igira iti' Aba mu bisilaheli na bugingo nubu kuko yahishe za ntumwa Yosuwa yatumaga gutata i Yeriko'.

Abantu bizera Imana izabakizanya n'imiryango yabo, abantu bizera Imana izabakizanya n'ibyo batanze. Iyo umuntu atanze mu Bwami bw'Imana mu kwizera, Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza, izabimugarurira, izabimwitura.

Koroneliyo

Uyu Koroneliyo yari umusirikare w'umuroma, yari umuntu woyobotse idini rya kiyuda ariko yubaha Imana. Ntabwo yari umurokore, ariko ngo yari umunyamasengesho uko gusenga kwe akabigerekaho gufasha abantu mu buryo butangaje. Gusenga byari akamenyero ke, ngo igihe kimwe arimo gusenga saa cyenda z'amanywa abona Malayika arinjiye, aramubwira ngo' Koroneliyo, gusenga kwawe kugeretseho imirimo byazamukiye imbere y'Imana'.

Hari abantu basenga ariko bagakora n'imirimo, bikagera aho bizahinduka urwibutso imbere y'Imana. Icyo umuntu abiba ni cyo azasarura, niba utanga amafaranga Imana izaguha amafaranga, niba uha abantu imyenda Imana izaguha imyenda, niba uha abantu umwanya Imana izabikwitura, nta muntu usarura aho atabibye.

Hari abantu babaza ngo ' Ese gutanga icyacumi ni ngombwa?', abandi ntabwo batanga 1/10 gusa, ahubwo ibyo batunze nabo ubwabo ni iby'uwo mucunguzi!. Ntabwo ukwiye guhora urwana no guha Imana 1/10, aho ubutunzi bwawe buri niho n'umutima wawe uri. Ntukwiye kubeshya ngo uba mu nzu y'Imana uri umurokore, kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye.

Ibi tuvuze tubimenye, abarwayi bose babona ubagemurira, imfubyi zose zabona aho ziba. Ibi byose tubishyize mu bikorwa bikaba ubuzima bwacu bwa buri munsi, ubwami bw'Imana bwagera kure.

Inyigisho zifitanye isano no kwizera wasoma kandi ni:

https://www.agakiza.org/Kwizera-ni-iki-Dore-ubwoko-10-bwo-kwizera.html

https://www.agakiza.org/Ibintu-bikuza-kwizera.html

https://www.agakiza.org/Ibi-bintu-bibangamira-kwizera.html

Iyi nyigisho yateguwe kandi inatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv. Wayikurikira hano

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Bagize-kwizera-gufatanyije-n-imirimo-bibahwanira-no-gukiranuka.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)