Mushiki wa King James yavuze uburyo yambitse Miss Aurore ubwo yegukanaga ikamba| Uyu mukobwa yanavuze izindi impano zidasanzwe afite – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jemima Kakizi Akimanizanye, mushiki w'umuhanzi King James, yavuze uburyo ariwe wadodeye ikanzu Miss Aurore Mutesi (wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2012) yambaye ubwo yari agiye mu birori bya nyuma bya Miss Rwanda yanahiriwemo akegukana ikamba rya Miss Rwanda 2012. Ibi Jemima yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Yambi Tv biciye kuri Youtube. Mu gutangira iki kiganiro, Jemima ufite impano nyinshi zitandukanye zirimo no gushushanya, yatangiye avuga uko yiyumvisemo impano yo gushushanya aho yavuze ko yatangiye kubyiyumvamo ari mu mashuri yisumbuye gusa yavuze ko yatangiye kubikora neza arangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013. Jemima yavuze ko yabikundaga kuva kera gusa avuga ko yafashijwe n'abasore b'inshuti ze babyigaga muri Ecole d'Art bamuha inyunganizi zitandukanye zijyanye no kubikora neza. Jemima yavuze ko adakora ubugeni bwo gushushanya gusa ahubwo yavuze ko adoda imyenda itandukanye ndetse anakora amashusho (cadres) akazigurisha ku bantu batandukanye.

Jemima, mushiki wa King James

Jemima yakomeje avuga ko ubugeni bwe bwo gushushanya bwamugiriye akamaro gakomeye dore ko yigeze no kutumirwa mu nama ikomeye yabereye mu gihugu cya Kenya aho yari yagiye agiye gushushanya. Yavuze ko byamushimishije cyane dore ko ari nabwo bwa mbere yari agiye mu ndege ndetse avuga ko yishimiye kujya mu ndege bwa mbere ajyanywe n'akazi. Si ibi gusa kandi kuko Jemima yavuze ko ubugeni bwo gushushanya bwamufashije mu myigire ye dore ko ubwo yari agiye gutangira kaminuza muri Mount Kenya yafashe icyemezo ko ari we uzajya yiyishyurira amafaranga y'ishuri (tuition fees) avuga ko bishyuraga ibihumbi 350 kuri buri gihembwe. Nubwo Jemima yavuze ko aya mafaranga yose atavaga mu bugeni bwo gushushanya yavuze ko nabwo bwamufashaga mu kwishyura amafaranga y'ishuri nkuko yari yarabyiyemeje. Jemima yavuze ko aterwa ishema no kumva hari umuntu umubwiye ko yabonye igihangano cye ibi bikaba bimutera imbaraga zo gukomeza gukora akazi ke.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/mushiki-wa-king-james-yavuze-uburyo-ariwe-wambitse-miss-aurore-ikamba-uyu-mukobwa-afite-impano-zidasanzwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)