Abanyarwanda 6 barimo utabashaga kugenda bagejejwe mu Rwanda nyuma y'igihe bafungiye muri Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bakigezwa mu Rwanda babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus, ubundi bahabwa ubufasha bw'ibanze n'abaganga kuko hari harimo n'umugore w'imyaka 36 utabasha guhagarara kubera inkoni yakubitiwe muri gereza zo muri Uganda,witwa Ngoga Nzamukosha Nyamwasa aturuka mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Gacuba,

Akigera ku mupaka wa Kagitumba akicaye mu modoka yaziyemo kuko atabashaga kugenda, yagaragaje ko yishimiye kugaruka mu gihugu cye kandi ko abonye ubuzima.

Yakuwe mu modoka ateruwe na bagenzi be mu maboko, ikindi yashoboraga ni ukwicara hasi no kuharyama gusa.

Amakuru twabashije kumenya ni uko icyamushavuje cyane ari umwana we yabuze kuko yatandukanye na we agifatwa akaba aje atazi aho aherereye.

Ikindi ngo ni iyicarubozo yakorewe kuko yakubitwaga inkoni zo mu birenge n'ibindi bice by'umubiri kugira ngo yemere ko ari maneko w'u Rwanda.

Muri gereza ya CMI ya Mbuya ngo yari amazemo amezi 3 n'igice akorerwa iyicarubozo.

Ikindi ngo ni ibicuruzwa bye asize ndetse ngo anafatwa akaba yarambuwe Amadolari ya Amerika ibihumbi bitatu, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni ebyiri n'ibihumbi 900.

Ngoga Nzamukosha Diane akaba yari afungiye muri gereza ya Mbuya na Kireka.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/abanyarwanda-6-barimo-utabashaga-kugenda-bagejejwe-mu-rwanda-nyuma-y-igihe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)