Nyarugenge: Abasore n'inkumi 13 bafashwe banywa inzoga na 'Shisha' bafunzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafashwe bari abakobwa barindwi n'abasore batandatu aho basanzwe mu Mudugudu w'Ishema, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge. Hari hagati ya saa tatu na saa yine z'ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uru rubyiruko rwari rurimo abanyarwanda basanzwe baba mu mahanga ngo bari bateguye ibirori bagamije gusezeranaho mu gihe biteguraga gusubira mu bihugu babamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yavuze ko uru rubyiruko rwafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.

Yagize ati 'Twari mu bikorwa byo gucyura abantu bari muri gare, umuturage aza kuduha amakuru ko hari urugo rurimo kuberamo ibirori, twari kumwe n'urubyiruko rw'abakorerabushake ndetse n'inzego z'umutekano turagenda dusanga bari kunywa inzoga n'itabi rya shisha ritemewe.'

Yakomeje asaba abaturage n'urubyiruko muri rusange kwirinda gukerensa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Ati 'Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko bakwiye kuba bareba uburenere bw'iki cyorezo, bagerageze kubahiriza amabwiriza nyuma ya Covid-19 abantu bazongera bishimishe.'

Mukandahiro yavuze ko uru rubyiruko rwagombaga kujyanwa muri Stade rukigishwa, byaba ngombwa rugacibwa amande yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ariko ngo Polisi yahise ibajyana kugira ngo bakurikiranwe n'Urwego rw'Ubugenzacyaha nk'abanyoye itabi rya shisha.

Abafashwe bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya La Galette mu Mujyi wa Kigali, mu gihe hagikorwa iperereza kuri iki cyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya 'shisha'.

Itabi rya shisha kuri ubu ritemewe mu Rwanda, abashakashatsi bagaragaza ko ubukana bwaryo bwifitemo gaz yo mu bwoko bwa 'monoxydes de carbone', ingana n'inshuro zirindwi ziba mu itabi risanzwe, iyi gaz ikaba ari mbi cyane ku buzima bwa muntu n'ibindi binyabuzima.

Mu 2017, nibwo Minisiteri y'Ubuzima yahagaritse burundu shisha isaba abanyarwanda bose kwirinda kurinywa, kuryamamaza cyangwa kuritumiza hanze y'igihugu hagamijwe kuricuruza.

Basanzwe banywa inzoga n'itabi rya Shisha ritemewe mu Rwanda
Aba basore n'inkumi bafashwe bakoze ibirori, barenze ku mabwiriza ya Covid-19 barenzaho no kunywa itabi ritemewe mu Rwanda
Mu 2017 nibwo Shisha yaciwe mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abasore-n-inkumi-13-bafashwe-banywa-inzoga-na-shisha-bafunzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)