Icyo Ivan Minnaert avuga ku makuru amwerekeza muri Simba SC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubiligi watoje amakipe atandukanye mu Rwanda, avuga ko ikipe ya Simba SC yagiranye ibiganiro n'umuhagarariye ndetse bigenda bakaba bategereje umwanzuro wa nyuma.

Tariki ya 7 Mutarama 2021, nibwo Simba SC yatangaje ko yamaze gutandukana n'uwari umutoza wayo w'umubiligi, Sven Vandenbroeck, hari nyuma yo kuyigeza mu matsinda ya CAF Champions League.

Nyuma hagiye havugwa amazina menshi atandukanye y'abashobora kumusimbura nka Rene Weiler Umusuwisi watoje Al Ahly, Frolent Ibenge wa DR Congo na Hicham Aboucheroune.

Si abo gusa kandi hari n'amakuru avuga ko iyi kipe yagiranye ibiganiro n'umutoza Ivan Jacky Minnaert ngo abe yayerekezamo.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, Ivan Minnaert yavuze ko we ataganiriye na Simba SC ahubwo yaganiriye n'umuhagarariye ndetse ibiganiro byagenze neza.

Ati'Simba SC yavuganye n'umpagarariye, niwe baganiriye. Ibiganiro byagenze neza hasigaye ko bo bafata umwanzuro,.'

Yakomeje avuga ko nta n'umutoza witeguye gutoza Simba SC nkawe kuko nawe afie amateka.

Ati'nta muntu witeguye nkanjye. Nditeguye cyane rwose, ni ikipe y'amateka kandi nanjye ndi umutoza w'amateka, ufite icyo yakoze mu mikino nyafurika.'

Ivan Minnaert ni umwe mu batoza beza badafite amakipe kuri ubu, yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda ari yo Mukura VS na Rayon Sports. Yibukwa cyane muri Rayon Sports muri 2018 ubwo yafashaga iyi kipe kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup inshuro imwe rukumbi iyi kipe yari igiyemo mu mateka yayo ndetse nta n'indi kipe mu Rwanda irageramo.

Ivan Minnaert ashobora kujya muri Simba SC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-ivan-minnaert-avuga-ku-makuru-amwerekeza-muri-simba-sc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)