Hari impungenge ko ibibazo by'ubuzima bw'imyororokere n'ubwo mu mutwe bishobora kwiyongera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'uko COVID-19 igera mu Rwanda, Umuryango Nyarwanda wita ku Buzima (Health Development Initiative-HDI), watangazaga ko wakiraga abantu basaba ubufasha mu by'ubuzima bagera kuri 300 mu cyumweru, binyuze ku murongo wayo utishyurwa.

Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr Kagaba Aflodis, yavuze ko kuva icyorezo cyagera mu Rwanda iyo mibare yiyongereye cyane kuko benshi batari bagishoboye kujya kwaka izo serivisi kwa muganga.

Ati 'Kuva muri Mata umwaka ushize, imibare y'abaduhamagara yariyongereye cyane igera ku bantu 17000 ku cyumweru, biganjemo abangavu, abagore n'imiryango, bashaka ubufasha n'ubujyanama ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, hakaba n'abasabaga ubufasha bw'ubuvuzi bw'ibanze.'

Dr Kagaba yavuze ko na mbere y'icyorezo hari haratangiye kugaragara ubwiyongere bw'abangavu baterwa inda, bikaba byaraniyongereye cyane mu gihe cy'icyorezo. Yagaragaje ko ubu bwiyongere busaba ubufasha bwisumbuyeho mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere n'ubwo kwita ku bw'abo bangavu batwite n'abana batwite.

Yavuze ko inzego zifata ibyemezo zikwiye kwitegura ingaruka zisumbuyeho, ziyongera ku bibazo by'ubuzima bwo mu mutwe n'ibyo mu buzima busanzwe, by'umwihariko muri ibi bihe by'icyorezo aho ibyo bibazo byiyongereye kandi abenshi badafite uburyo bwo kujya kwa muganga.

Ati 'Kuba hari abari bafite ibyabinjirizaga bikaba byarahungabanye cyangwa bigahagarara burundu, no kuba abanyeshuri baramaze amezi menshi mu rugo batajya ku ishuri, byatumye ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe ndetse n'ibibazo rusange byiyongera muri sosiyete yacu.'

Iby'iri gabanuka byo gutanga serivisi zitandukanye z'ubuzima, birahamywa n'Umuyobozi w'Abakozi mu bitaro bya La Croix du Sud biri i Kigali wavuze ko abakirwaga n'ibitaro bagabanutse cyane muri ibi bihe by'icyorezo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-impungenge-ko-ibibazo-by-ubuzima-bw-imyororokere-n-ubwo-mu-mutwe-bishobora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)