Manzi Thierry, Djabel, Danny Usengimana, Savio n'umutoza bikomye itangazamakuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi bane b'ikipe y'iihugu y'u Rwanda [Amavubi], Manzi Thierry, Danny Usengimana, Manishimwe Djabel na Nshuti Dominique Savio bikomye itangazamakuru barishinja kuba ari kimwe mu bituma ruhago idatera imbere bitewe no kudaha agaciro abakinnyi.

Umusaruro w'ikipe y'igihugu muri iyi myaka ntabwo ari mwiza, ni kimwe mu bimaze iminsi bigarukwaho mu itangazamakuru hibazwa igihe Amavubi azongera guha abanyarwanda ibyishimo.

Ku munsi w'ejo nibwo yerekeje muri Cameroun gukina irushanwa rya CHAN rizabera muri iki gihugu kuva tariki ya 16 Mutarama 2021 kugeza 7 Gashyantare 2021, ariko kuva yahaguruka benshi mu bantu batandukanye nta n'umwe ubaha amahirwe yo kwitwara neza bashingiye ku musaruro uheruka dore ko n'imikino 2 ya gicuti yari yakinnye na Congo Brazaville yanganyije umwe(2-2) batsindwa umwe(1-0).

Tariki ya 17 Ugushyingo 2020 ubwo Amavubi yari amaze kunganya na Cape Verde 0-0 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, umutoza Mashami Vincent yavuze ko abanyamakuru ku munsi w'imperuka bazabazwa byinshi.

Icyo gihe yagize ati' Icyo nabasaba ni ukugerageza gukoresha neza impano Imana yaduhaye, gusigana ibyaha, mutwita ko tutari abanyamwuga ariko bamwe muri mwe nu ukuri ku munsi w'imperuka muzabazwa byinshi."

Ku munsi w'ejo basoje imyitozo ya mbere muri Cameroun, Mashami Vincent yongeye kugaruka ku itangazamakuru arisaba kuba inyuma ikipe y'igihugu aho gucunga akantu katagenda neza.

Manzi Thierry, Nshuti Dominique Savio, Manishimwe Djabel na Danny Usengimana (bose bari muri Cameroun) babinyujije ku nkuta zabo za Instagram, bakoresheje ubutumwa busa maze bikoma itangazamakuru barishinja gutesha abakinnyi agaciro.

Bagize bati'Mwiriwe? Rimwe na rimwe hari ibintu ubwacu tudaha agaciro ariko bigira ingaruka nyinshi yaba muri sports kubakora uwo mwuga ndetse no mu buzima busanzwe bwa buri munsi. Iyo umunyamakuru agiye kuri Radio akavuga umukinnyi cyangwa umutoza uko yishakiye uwo muntu avuga gutyo aba afite umuryango akomokamo, ntabwo azumva uvuga umuntu we uko wiboneye ngo akwishimire, iyo mibanire rero tuba twikururira ntabwo ari myiza.'

' Umuntu ashobora gukora akazi ntikagende uko yabipanze kuko usanga hari aho bagahanganiyemo. Impamvu nta munyamakuru wo mu Rwanda ukorera Super Sport si uko ari abaswa ahubwo ni igihe.'

Manishimwe Djabel na Nshuti Dominique Savio akaba bo bahise babisiba ku nkuta zabo.

Manzi Thierry umwe mu batangaje ibi yari amaze iminsi ari iciro ry'imigani ku mbuga nkoranya mbaga kubera amakosa yakoze akavamo igitego ku mukino wa gicuti u Rwanda rwanganyijemo na Congo Brazaville 2-2.

Muri CHAN u Rwanda ruri mu itsinda C na Uganda, Togo na Maroc. Umukino wa mbere bazawukina tariki ya 18 Mutarama 2021 na Uganda.

Manzi Thierry umwe mu bashinje itangazamakuru kudaha agaciro abakinnyi n'abatoza
Manishimwe Djabel
Nshuti Savio nawe yasabye itangazamakuru kubaha abakinnyi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manzi-thierry-djabel-danny-usengimana-savio-n-umutoza-bikomye-itangazamakuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)