Ubwoba ukwiye kugira gusa, ni igihe Yesu yaba atakiri kumwe nawe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, inshyimbo yawe n'inkoni yawe ni byo bimpumuriza. Zaburi 23:4

Igikombe cy'igicucu cy'urupfu kibaho. Birashoboka ko umuntu yanyura muri iki gikombe cy'igicucu cy'urupfu. Twibuke ko Satani azanwa no: Kwica, kwiba, no kurimbura, Yesu we yazanywe no gutanga ubugingo kandi agatanga bwinshi.

Mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' cyo kuri Agakiza Tv, Pasiteri Desire Habyarimana arasobanura byinshi kuri iyi Zaburi ya 23 yanditswe na Dawidi by'umwihariko umurongo wa 4.

Ntabwo Yesu yigeze atwizeza ko tutazanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu kuko nawe yarahanyuze, ahubwo yaravuze ngo 'Mu isi muri n'amakuba, muhumure nanesheje isi'. Icyo dukwiriye gusobanukirwa tukamenya ni uko ibitwica bihari, icyakora kubana na Yesu tukamwegera, kuba atuberaye ubwihisho bituma nubwo twanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu tudatinya.

Abantu benshi babayeho ubuzima burimo ubwoba ,: Bafite ubwoba bw'ejo hazaza, bafite ubwoba ko barimo barasaza, bafite ubwoba ko bakuze batarashaka wenda, bafite ubwoba ko bataragera ku muvuduko abandi barimo kwirukaho bashaka iterambere, bagahorana ubwoba bumeze butyo.

Dukwiye kubaho dufite ikizere ko n'ubwo twanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu tutazatinya ikibi cyose kuko Yesu arikumwe natwe.

Tugarutse kuri Zaburi ya Dawidi 23, tukareba ku buzima bw'Umwungeri n'intama, ntitwavuga ko intama zidahura n'ibizica. Mu butayu aho baragiraga ,: Habaga hari inzoka z'ubusabwe, habaga hari intare, habaga hari idubu, habaga hari Sikoropiyo n'izindi nyamanswa z'inkazi.

Ntabwo intama ishobora kwiganyira hari inshyimbo n'inkoni

Inshyimbo n'inkoni, izindi Bibiliya zivuga inkoni n'ubuhiri. Inkoni ni iyo kuragira intama kugira ngo zibashe gukomeza kuragirwa neza, ariko impiri ni iyo kwica inyamanswa yose ibangamira umukumbi. Aka ni akazi k'Umwungeri.

Muri iki gihe hari ubwo ubona ubwoba bw'abarokore,: Yabona ikibabi kikubise hasi ati barandangije!, igihunyira cyavuga akarara adasinziriye, injangwe yarara irira, ati' Ndapfuy!'. Ukibaza niba uyu muntu yasobanukiwe iri Jambo ' Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ari kumwe nanjye.' ?

Iyo urebye ukuntu abarokore batinya uburozi, uhita ubona ko batasobanukiwe iri jambo. Mu butumwa bwiza bwaYesu uko bwanditswe na Mariko 16:7-8, havuga ibimenyetso bizagendana n'abizera: Bazanywa ikintu kica, ntacyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire, bazirukana abadayimoni, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka. Iyo wizera ugendana na Yesu ukaba uri kumwe nawe koko, nta cyo wakwiganyira.

Reka ubwoba, gira kwizera. Ibikwica byo birahari ntabwo yigeze atwizeza ko bitazaza kuko no mu mubiri wawe birimo, ariko ntukwiye gutinya ikibi cyose kuko Yesu ari kumwe nawe.

Ubwoba ukwiye kugira gusa, ni igihe Yesu atakiri kumwe nawe

'Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu, sinzatinya ikibi cyose kuko ari kumwe nanjye'.

Twibuke ko ikintu gikomeye aha, ni ukuba ari kumwe natwe, aho wagira ubwoba gusa ni igihe Yesu mutakiri kumwe. Yesu iyo ari kumwe nawe aragutabara, iyo ari kumwe nawe arakurinda, iyo ari kumwe nawe araguhumuriza, iyo ari kumwe nawe arakurengera, Imana iri mu ruhande rwawe umubisha nta we.

Ikintu cyagutera ubwoba ni igihe Yesu yaba atagihari, ariko mu gihe agihari ejo ni heza kuruta uyu munsi.

Fata igihe cyo gutekereza, ese ni ibiki byagutandukanyije na Yesu, ni ubwoba, ni ibyaha, ni ibigeragezo utinzemo, ni ibiki byagukuye iruhande rwe?. Niba wumva mutakiri inshuti, mutakibana mu busabane aho ho Satani yagushyikira. Ariko niba mukiri kumwe ukaba uzi ko nta kintu cyagukuye iruhande rwe, Imana izagufasha.

Igihe Imana iri kumwe nawe izakurengera, izagutabara, ntabwo amaboko y'Imana ari magufi. Wigira ubwoba bw'ibyo uzarya, ibyo uzambara, aho uzaba n'ibindi. Imbaraga z'Isumba byose zizakurwanirira. Komera witinyishwa n'uburwayi, witinyishwa n'abakwanga, witinyishwa n'abakuroga, witinyishwa n'abakugambanira, ntutinyishwe n'ikintu na kimwe, amaboko y'Imana aracyatabara abubaha Imana.

Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu, sinzatinya ikibi cyose, kuko ndi kumwe nawe

Hari ingero z'abantu banyuze mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu, ntibagira icyo baba kuko bari kumwe n'Imana. Daniel yasuhuzanyije n'urupfu bamushyize mu ntare, nyamara yavuyemo ari muzima, ba Saduraka, Meshake na Abedinego niko byabagendekeye bashyizwe mu itanura ry'umuriro ariko bavuyemo ari bazima. Na Yesu ubwe yanyuze mu rupfu, ariko ku munsi wa gatatu yarazutse, ni muzima.

Reba hano inyigisho yose: Ihumure: Naho nanyura mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe.

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubwoba-ukwiye-kugira-gusa-ni-igihe-Yesu-yaba-atakiri-kumwe-nawe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)