Rutahizamu w'umurundi ukinira Gor Mahia wanyuze mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports, Jules Ulimwengu ntari muri 18 Gor Mahia yahagurukanye muri Kenya kuza guhangana na APR FC, akaba avuga ko afite ikibazo cy'imvune.
Gor Mahia ku isaha ya saa 10h yahagurukanye abakinnyi 18 muri Kenya kuza gukina na APR FC mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League, ni umukino uteganyijwe ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020.
Mu bakinnyi 18 iyi kipe yashyize hanze yahagurukanye muri Kenya, ntibarimo Jules Ulimwengu wari witezwe n'abanyarwanda benshi kuko yahanyuze akinira Rayon Sports.
Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, Jules Ulimwengu yavuze ko impamvu ataje ari ikibazo cy'imvune yagize ndetse ko atizeye ko n'umukino wo kwishyura azawukina.
Ati"nagiriye ikibazo cy'imvune mu myitozo, nababaye ukuguru. Ndimo ndivuza umukino wo kwishyura nawo sinzi niba nzawukina."
Nubwo atazaba yemerewe gutoza kubera kutagira ibyangombwa byemwe n'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF), Umunya-Brésil Robertinho ari mu batoza Gor Mahia irazana i Kigali.
Samuel Omollo usanzwe utoza Posta Rangers ariko akaba yaritabajwe by'agateganyo nk'umusimbura wa Robertinho, akaba azungirizwa na Patrick Odhiambo.
Umukino uzaba ku munsi w'ejo kuri Stade Regional i Nyamirambo, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba ku wa 5 Ukuboza 2020.
Abakinnyi 18 Gor Mahia yahagurukanye: Bonface Oluoch, Gad Mathews, Geoffrey Ochieng, Michael Apudo, Philemon Otieno, Kelvin Wesonga, Charles Momanyi, Joachim Oluoch, Andrew Juma, Ernest Wendo, Bertrand Konfor, Kenneth Muguna, Bernard Ondiek, Cliffton Miheso, John Macharia, Samuel Onyango, Nicholas Kipkirui na Tito Okello.