Karemera Pierre uri mu bashinze Choeur International yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'itabaruka rya Karemera yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020, aho byavuzwe ko yaguye mu bitaro bya Kaminuza y'u Rwanda bya Kigali, CHUK.

Karemera ufite ubuhanga budasanzwe mu muziki ari mu bantu bake batangije Chorale Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali mu 2006.

Aha yari kumwe n'abandi bahanga mu muziki nka Ngoboka Cyriaque ndetse n'abandi bapadiri bashakaga ko umuziki uririmbye mu buryo bwa gihanga wimakazwa muri Kiliziya no mu Rwanda muri rusange.

Amakuru ava mu bo baririmbanaga muri Chorale Choeur International avuga ko atabarutse afite imyaka 71, aho kuri ubu yari Perezida w'icyubahiro cyane ko yavuye ku mwanya wa perezida wayo mu 2016, ubwo hari hashize imyaka 10 ishinzwe.

Umwe mu baririmbyi akaba no mu buyobozi bwa Chorale Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali, Safari Claude yabwiye UKWEZI, ko babuze umuntu ukomeye kandi waharaniye iterambere rya Chorale n'umuziki mwiza muri rusange.

Safari yavuze ko 'Ni ibihe bitoroshye kuba tubuze umubyeyi nk'uriya, nubundi urabona imyaka ye ko yari iri kugenda ikura kandi yaduhozaga ku mutima, igihe cyose yagiye atuba hafi cyane, aduha ibitekerezo byubaka urumva ni ukubura umuntu ukomeye cyane.'

Yakomeje agira ati 'Birakomeye cyane yatwigishije uburyo tugomba gukora, kwishakamo imbaraga kudushakira amahugurwa, icyo yifuzaga cyose cyatduteza imbere, Intego yari afite ni ukugira ngo imiririmbire yo mu Rwanda ise nk'aho izamutse kandi urabona byagezweho.'

Chorale Choeur International yashinzwe muri 2006 ndetse kuvuka kwayo bikaba byaraturutse muri Minisiteri y'Umuco na Siporo, abaminisitiri n'abandi bantu batandukanye dore ko no mu babaye mu buyobozi bwayo harimo Bayingana Aimable niwe wari visi perezida wa Choeur International igitangira.

Joyeux anniversaire à notre fondateur et président d'honneur, Mr. Pierre Karemera.
L'amour que tu nous montres nous donne la force de continuer. #livingheroes pic.twitter.com/kCMstFOJgs

â€" Choeur International de Kigali (@ChoeurKigali) January 18, 2020

Ubuyobozi bwa Choeur Interanational bwari buherutse kwifuriza Karemera Isabukuru Nziza

Choeur International yabuze umwe mu batangije iyi korali



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Karemera-Pierre-uri-mu-bashinze-Choeur-International-yitabye-Imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)