Ikamyo yakoreye impanuka i Save, umwe ahita apfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bivugwa n'umwe mu batuye muri aka gace wahise ahagera iyi mpanuka ikimara kuba, iyi kamyo yaturukaga i Huye yirukaga cyane, igonga imodoka itwara ibicuruzwa bya Enterprise Urwibutso, uwari kumwe na shoferi ahita apfa.

Shoferi w'iyi modoka y'Urwibutso, hamwe na shoferi w'ikamyo n'uwo bari kumwe ngo bajyanywe ku bitaro bya Kabutare kuko bakomeretse.

Ku Kabutare kandi hajyanyweyo umunyeshuri wiga mu ishuri ry'imyuga ry'i Save iyi mpanuka yasanze ku muhanda ari mu nzira agana ku ishuri.

Ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) na ho hajyanywe undi wakomeretse biturutse kuri iyi mpanuka wari urembye cyane.

Polisi yatangaje ko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka, abakomeretse bajyanwa kwa muganga.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/ikamyo-yakoreye-impanuka-i-save-umwe-ahita-apfa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)