Urubuga rwa WhatsApp rwashyizeho uburyo bwo kwishyurana no kohererezanyaho amafaranga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwishyurana no kohererezanya amafaranga biciye kuri WhatsApp hashize imyaka ibiri bikorwa, ariko byari mu igerageza ku bantu miliyoni imwe. Nyuma y'igenzura rikomeye, Banki Nkuru y'u Buhinde yemeye ko ubwo buryo bukoreshwa no ku bandi bantu babyifuza mu gihugu.

Banki Nkuru y'u Buhinde yahaye uburenganzira busesuye sosiyete ya Facebook ari nayo nyiri urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp, bwo gutangiza uburyo bwo kwishyurana no kohererezanya amafaranga.

WhatsApp yatangaje ko izatangirana n'abantu miliyoni 20, bazagenda biyongera uko iminsi ishira.

U Buhinde ni kimwe mu bihugu WhatsApp ifitemo abantu benshi bayikoresha dore ko bagera kuri miliyoni 400.

Umuyobozi Mukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg kuwa Gatanu yashimye icyemezo cyafashwe na Banki Nkuru y'u Buhinde, avuga ko gifite inyungu nyinshi ku baturage b'icyo gihugu.

Yagize ati 'Nishimiye ko uyu munsi WhatsApp yemerewe gutangiza uburyo bwo kwishyurana mu Buhinde. Guhera ubu ushobora koherereza amafaranga inshuti zawe n'abavandimwe biciye kuri WatsApp mu buryo bworoshye nk'uwohereza ubutumwa bugufi.'

Kugeza ubu buryo bushya bwo kwishyurana mu Buhinde buboneka mu ndimi icumi zikoreshwa muri icyo gihugu. Uwemerewe kubukoresha agomba kuba afite konti muri banki n'ikarita yo kwishyura (debit card) yemerewe kwishyura hakoreshejwe porogaramu z'ikoranabuhanga.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/09/urubuga-rwa-whatsapp-rwashyizeho-uburyo-bwo-kwishyurana-no-kohererezanyaho-amafaranga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)