Huye: Babiri baguye mu mpanuka abandi barakomereka bikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2020, mu Murenge wa Ruhashya , mu Karere ka Huye , mu masaha ya mu gitondo muhanda Huye-Kigali habereye impanuka aho ikamyo ya rukururana yagonganye n'imodoka ya Daihatsu y'uruganda 'Entreprise Urwibutso' rwa Sina Gerard, umuntu umwe ahita ahasiga ubuzima, undi apfa agejejwe kwa muganga naho abandi bane barakomereka bikomeye.

Abaturage bayibonye bavuze ko ikamyo yavaga mu Mujyi wa Huye yagonze mu rubavu Daihatsu yakataga mu muhanda ishaka kujya i Save mu Karere ka Gisagara.

Muri abo bayibonye harimo umuturage wagize ati: 'Yaturukaga i Kigali ubundi, iva i Kigali ishaka gukata i Save. Noneho arakata, iriya kamyo ituruka hirya iriya, ikubita amahoni…undi niba yashakaga kugira ngo avemo, iba imugezeho, aramwambara aramusunika, arazaaa, bagwa hariya.'

Yakomeje avuga ko iyo Daihatsu ari yo nyirabayazana w'impanuka kuko uwari uyitwaye yambukiranyije umuhanda atabanje kureba ko hari indi modoka irimo.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhashya, Rugira Amandin Jean Paul, yavuze ko abantu babiri ari bo bamaze gupfa bazira iyo mpanuka ikomeye. Yagize ati:

'Yahitanye umuntu umwe ikimara kuba; undi we yitabye Imana agejejwe kwa muganga. Ni ikamyo yagonze Daihatsu noneho abari barimo barakomereka n'abandi bagonze bagendaga ku muhanda, hakomeretse bane.'

Amakuru atugeraho avuga ko abapfuye bose ni abari bari muri iyo Daihatsu. Umwe yahise apfa ako kanya n'aho undi apfa ageze kwa muganga.

Impanuka ikimara kuba Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahageze ikora ibikorwa by'ubutabazi birimo kujyana abakomeretse kwa muganga.Daihatsu yagonzwe yangiritse cyane ndetse n'iyo kamyo yayigonze yangiritse. Hangiritse n'indi modoka yari iparitse aho hafi.

Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kurushaho kwitwararika mu gihe bari mu muhanda birinda impanuka, cyane cyane abashaka kwambukiranya umuhanda.

Ahabereye iyo mpanuka hasanzwe haparika moto ku bwinshi ariko ni hato, ubuyobozi buvuga ko bufite gahunda yo kubimurira ku ruhande rwo hirya ahari kubakwa Station ya lisansi.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/09/huye-babiri-baguye-mu-mpanuka-abandi-barakomereka-bikomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)