
Umwaka wa 2020 ntabwo usanzwe kandi ufite icyo usobanuye cyane haba ku Bushinwa, u Rwanda n'Isi muri rusange. Mu gihe Covid-19 igishegesha isi, u Bushinwa n'u Rwanda byakomeje gufatanya mu guhangana n'ingaruka zayo, kubyaza umusaruro amahirwe, gukuraho imbogamizi, guteza imbere ubwizerane n'ubufatanye bwungukira impande zombi ndetse no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage b'ibihugu byombi.