Musanze: Litiro 230 za Kanyanga n'udupfunyika turenga 5000 tw'urumogi byamenwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiyobyabwenge byamenewe mu ruhame bigizwe na litiro 230 za Kanyanga, udupfunyika 5,338 tw'urumogi n'udusashe 459 dupfunyitsemo inzoga zitemewe mu Rwanda. Hanangijwe kandi bimwe mu bicuruzwa bya magendu n'ibindi bicuruzwa bitujuje ubuziranenge byose byiganjemo amavuta yo kwisiga n'ibinyobwa bidasembuye.

Ubwo hamenwaga ibi biyobyabwege hari abahagarariye urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu turere twa Burera na Musanze bagera kuri 50. Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yagaragaje ingaruka z'ibiyobyabwenge asaba urubyiruko kubyirinda bagashaka imirimo ibateza imbere.

Yagize ati: "Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw'ubikoresha ndetse bikagira ingaruka ku gihugu muri rusange. Mujya mubibona ko abakoresha ibiyobyabwege aribo bakora ibyaha bitandukanye bigira ingaruka ku muryango nyarwanda. Ibiyobyabwenge kandi bigira ingaruka ku iterambere ry'igihugu kuko bishorwamo amafaranga menshi nyamara bigafatwa bikamenwa."

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze yakomeje agaragariza urubyiruko ko arirwo mbaraga z'igihugu abasaba kwirinda ibiyobyabwenge ahubwo bakaba aribo bafata iya mbere mu gufatanya n'inzego z'umutekano mu kubirwanya. Bakirinda kubikoresha no kubitunda ariko cyane cyane bakajya batanga amakuru afasha inzego z'umutekano mu kurwanya abijandika mu ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, Chief Inspector of Police(CIP) Alexis Rugigana avuga ko ibi biyobyabwenge byose byinjizwaga mu Rwanda biturutse mu gihugu cya Uganda binyujijwe mu nzira zitemewe. Avuga ko kwinjiza ibi biyobyabwenge mu Rwanda usanga hakoreshwa urubyiruko rw'abana bato bari hagati y'imyaka 13 na 17.

CIP Rugigana yongeye kwibutsa abaturage ko amategeko ahana umuntu wese ukoresha abana mu bikorwa byo gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge, yasabye ababyeyi kuba hafi y'abana babo.

Yagize ati: "Mu bikorwa byo gufata ibi biyobyabwenge twaje gusanga hakoreshwa cyane abana nk'amwe mu mayeri yo kubyinjiza mu gihugu. Abakoresha abo bana ni abantu bakuru bakora ubucuruzi bw'ibiyobyabwe. Turakangurira abantu ko amategeko ahari kandi yakajijwe ku bantu bashora abana mu bikorwa by'ibiyobyabwenge ariko cyane cyane kubyambutsa babivana mu bindi bihugu."

CIP Rugigana yakomeje avuga ko Polisi y'u Rwanda kubufatanye n'abaturage itazahwema gufata no kurwanya abakoresha ibiyobyabwenge ariko cyane cyane ababyinjiza mu gihugu babikuye hanze y'u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye ari nabyo bibarirwamo urumogi, igihano kiba igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni maku (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW)

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n'icya 3 by'iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n'ihazabu y'amagaranga y'u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itanu (50.000.000 FRW)



Source : https://www.imirasire.rw/?Musanze-Litiro-230-za-Kanyanga-n-udupfunyika-turenga-5000-tw-urumogi-byamenwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)