Ibitangaje ku nzu Kabuga Felicien na murumuna we bubatse iwabo mucyaro bakomokamo- Amafoto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Twasuye ahubatse iyi nzu yahoze ari iya Kabuga Felicien, dore ko ubu itakibarizwa mu mitungo ye kuko mu gihe yari yaraburiwe irengero yatejwe cyamunara amafaranga avuyemo agashyirwa mu y'abashinzwe gucunga imitungo yasizwe na beneyo. Ni inzu nini cyane, umwuzukuru we twasanze atuye hafi aho akaba yaradutangarije ko ifite ibyumba bigera muri 20. Nta bantu ubu bayibamo, igice kimwe cy'igipangu cyarasenyutse, ku mbuga hameze ibyatsi twasanze binaziritsemo ihene. Ikindi gice mu rugo imbere hateye imyaka irimo ibirayi n'ibigori.

Hari ibyakunze kuvugwa ko iyi nzu ya Kabuga yabagamo icyumba kitakingurwaga ngo cyabagamo imbaraga zidasanzwe, gusa umwuzukuru we yabihakanye mu kiganiro twagiranye. Yavuze ko ari ibyo abantu bagenda babeshya. Ku rundi ruhande yavuze iby'uko ategereje niba sekuru azahamwa n'ibyaha, gusa yemera ko aterwa ipfunwe no kuba sekuru ashinjwa ibyaha bya Jenoside, kuburyo hari n'aho yagiye ajya agahisha ko amukomokaho.

Aha kandi hari umuturirwa muremure wa Nsanzumuhire, uwo akaba murumuna wa Kabuga Felicien witabye Imana mu myaka irenga gato 10 ishize. Mu rugo rwe haba umugore yasize n'umwana we w'umuhungu, aba bo imitungo yabo ntiyakozweho nk'uko babihamije mu kiganiro twagiranye.

IREBERE VIDEO Y'IYI NKURU YOSE HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibitangaje-ku-nzu-Kabuga-Felicien-na-murumuna-we-bubatse-iwabo-mucyaro-bakomokamo-Amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)