Menya uko abapolisi b'u Rwanda barutanwa haba mu mapeti no mu mishahara bahembwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibijyanye n'imishahara y'abapolisi b'u Rwanda, turabishingira mu byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 14/10/2015, ubwo Perezida wa Repubulika yemezaga iteka rigena imishara y'abapolisi, iyi ikaba ari imishahara abapolisi batangiye guhabwa guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2016. Iyo tubagezaho, ni imishahara mbumbe, iba itarakurwamo imisoro, ubwishingizi n'ibindi bibanza gukatwa ku mishahara.

Mu kubagezaho uko amapeti y'igipolisi cy'u Rwanda akurikirana, ibirango byayo n'umushahara wa buri mupolisi, turahera ku ipeti rito tugenda tuzamuka ku ipeti risumba ayandi :

  • Ipeti rya mbere mu gipolisi rya Police Constable (PC), nta kirango rigira, bivuga ko umupolisi wese ugitangira mu ishuri ry'abapolisi bato, ahita atangirana iri peti. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 70,799 ku kwezi.
  • Ipeti rya kabiri mu gipolisi, ni irya Corporal (CPL) rirangwa n'ikirango cy'inyuguti za V ebyeri. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 83,829 ku kwezi.
  • Ipeti rya gatatu mu gipolisi cy'u Rwanda, ni irya Sergeant (SGT), rirangwa n'ikirango cy'inyuguti eshatu za V. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 96,877 ku kwezi.
  • Ipeti rya kane mu gipolisi cy'u Rwanda, ni irya Senior Sergeant (SSGT), rirangwa n'ikirango cy'inyuguti eshatu za "V" hakajyaho n'akamenyetso kari mu ishusho y'umwashi. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 164,045 ku kwezi.
  • Ipeti rya gatanu mu gipolisi, ni irya Chief Sergeant (CSGT) rirangwa n'ikirango cy'inuma izengurutswe n'uruziga rwanditsemo "Rwanda Police", iri rikaba ari naryo peti rya nyuma mu bapolisi bato. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 213,130 ku kwezi.
  • - Ipeti rya gatandatu ari naryo rya mbere mu cyiciro cy'abapolisi b'abofisiye (officers) ni irya Assistant Inspector (AIP) rirangwa n'ikirango cy'inyenyeri imwe, cyambarwa ku ntugu zombi. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 264,399 ku kwezi.
  • Ipeti rya karindwi ni irya Inspector (IP) rirangwa n'ikirango cy'inyenyeri ebyiri cyambarwa ku ntugu zombi. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 323,804 ku kwezi.
  • Ipeti rya munani ni irya Chief Inspector(CIP), rirangwa n'ikirango cy'inyenyeri eshatu cyambarwa ku ntugu zombi. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 432,469 ku kwezi.
  • Ipeti rya cyenda, ni irya Superintendent (SUPT) rirangwa n'ikirango gifite ishusho y'ikirangantego cy'igihugu, cyambarwa ku ntugu zombi. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 559,406 ku kwezi.
  • Ipeti rya cumi, ni irya Senior Superintendent (SSP) rirangwa n'ikirango cy'ikirangantego kiri kumwe n'inyenyeri imwe. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 671,288 ku kwezi.
  • Ipeti rya cumi na rimwe, ni irya Chief Superintendent (CSP) rirangwa n'ikirango kirimo ikirangantego n'inyenyeri ebyiri. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 806,957 ku kwezi.
  • Ipeti rya cumi na kabiri, ni irya Assistant Commissioner (ACP) rirangwa n'ikirango kigizwe n'ikirangantego cy'igihugu n'ishusho y'uruziga rufite umuzenguruko ukoze mu ihundo, hagati hakaba harimo imishyo ibiri isobekeranye. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 1,104,565 ku kwezi.
  • Ipeti rya cumi na gatatu, ni irya Commissioner (CP), rirangwa n'ikirango kigizwe n'ikirangantego cy'igihugu, ishusho y'uruziga rufite umuzenguruko ukozwe mu ihundo, hagati hakaba harimo imishyo ibiri isobekeranye, hanyuma hagati y'ibi birango hakaba harimo inyenyeri imwe. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 1,146,739 ku kwezi.
  • Ipeti rya cumi na kane, ni irya Deputy Commissioner General (DCGP), rirangwa n'ikirango kigizwe n'ikirangantego cy'igihugu, ishusho y'uruziga rufite umuzenguruko ukozwe mu ihundo, hagati hakaba harimo imishyo ibiri isobekeranye, hanyuma hagati y'ibi birango hakaba harimo inyenyeri ebyiri. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 1,329,839 ku kwezi.
  • Ipeti rya cumi na gatanu ari naryo rya nyuma mu gipolisi cy'u Rwanda, ni irya Commissioner General (CGP). Iri rirangwa n'ikirango kirimo ikirangantego cy'igihugu, ishusho y'uruziga rurimo inuma ndetse n'ishusho y'uruziga rufite umuzenguruko ukozwe mu ihundo, hagati harimo imishyo ibiri isobekeranye. Umupolisi ufite iri peti, ahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 1,735,800 ku kwezi.

Icyitonderwa : Inspector General (IGP) na Deputy Inspector General (DIGP) si amapeti, ahubwo ni imyanya w'ubuyobozi bukuru bwa Polisi y'u Rwanda. Urugero, Inspector General (IGP) Emmanuel Gasana uyobora Polisi y'u Rwanda, afite ipeti rya nyuma mu gipolisi cy'u Rwanda, rya Commissioner General.

Ufite umwanya w'ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda ari we Inspector General, ahemberwa uwo mwanya, akaba ahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 2,395,449 buri kwezi hanyuma n'abamwungirije ku buyobozi Deputy Inspector General bagahabwa umushahara mbumbe w'amafaranga y'u Rwanda 2,177,430 buri kwezi.

Ikindi ukwiye kumenya ku bijyanye n'ibirango by'amapeti y'igipolisi cy'u Rwanda, ni uko uretse ibirango byambarwa ku rutugu, guhera ku ipeti rya Chief Superintendent hatangira kwambarwa n'ibindi birango bakunda kwita ibirokoroko, byambarwa ku ikora ry'umwambaro wa Polisi.

SOMA INKURU BIJYANYE : - Sobanukirwa ibijyanye n'ibirango by'amapeti y'igisirikare cy'u Rwanda, ibyiciro byayo n'uko arutana



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Menya-uko-abapolisi-b-u-Rwanda-barutanwa-haba-mu-mapeti-no-mu-mishahara-bahembwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)