Amashyiga na Firigo bikorerwa mu Rwanda byitezweho guhenduka kurusha ibisanzwe ku isoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Minisitiri Hakuziyaremye yasabye iyi sosiyete gukora ibikoresho byinshi bagahaza isoko ryo mu Rwanda
Minisitiri Hakuziyaremye yasabye iyi sosiyete gukora ibikoresho byinshi bagahaza isoko ryo mu Rwanda

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Hakuziyaremye Soraya, akaba yarasabye iyo sosiyete ikora ibyo bikoresho kongera umusaruro w'ibyo bakora, kugira ngo bihaze isoko riri mu gihugu.

Tuyisenge Desire ushinzwe ibikorwa muri iyo sosiyete ikora firigo n'amashyiga ya gaz bikorewe mu Rwanda (made in Rwanda), avuga ko iyo sosiyete yavutse nyuma y'urugendo Perizida wa Repubulika y'u Rwanda yakoreye muri Quatar rugamije gushishikariza Abanya-Quatar gushora imari mu Rwanda.

Ni cyo cyatumye abashoramari babiri ari bo Ahmed Mohammed Ahmed Hezam na Saleh Mohammed H Shajea, biyemeza gushora imari mu Rwanda, bashinga sosiyete bise ‘Almaha for industry Co Ltd', muri 2018 bayandikisha mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB).

Muri uwo mwaka kandi, binyuze mu masezerano yari ifitanye na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, iyo sosiyete yabonye ikibanza mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Bugesera.

Mu mwaka wa 2019, iyo sosiyete yatangiye kubaka, izana imashini n'ibindi bikoresho izakenera mu kazi kayo no guhugura abatekinisiye, ku buryo mu kwezi k'Ukuboza 2019, yari yatangiye gukora. Gusa kubera icyorezo cya Covid-19, iyo sosiyete yatangiye gushyira ku isoko ibyo ikora ku itariki 4 Gicurasi 2020.

Ibikoresho by
Ibikoresho by'iyi sosiyete byitezweho guhenduka

Kugeza ubu uruganda rwa sosiyete ya ‘Almaha for industry Co Ltd', rushobora gukora Firigo 50 n'amashyiga ya gaz 50 ku munsi (mu masaha icyenda y'akazi). Ubu iyo sosiyete ifite abakozi 80 bakoraho (54 bakora mu ruganda rukora za Firigo ndetse na 26 bakora mu byo gukora amashyiga ya Gaz).

Hari kandi n'abandi bakorana n'iyo sosiyete, mu buryo butandukanye nko gucuruza ibyo bakora n'indi, kandi nk'uko Tuyisenge abisobanura 99% by'abakorana n'iyo sosiyete ni Abanyarwanda.

Iyo sosiyete ifite aho icuririza ibyo ikora mu igorofa rya MIC mu Mujyi wa Kigali, kandi nk'uko Tuyisenge abivuga, ibikoresho byabo birahendutse ugereranyije n'ibisanzwe biboneka ku masoko, kuko iyo sosiyete yo yinjiza ibikoresho bitandukanye yasonewe imisoro, bitewe n'uko ifite uruganda kandi rukorera mu Rwanda, bityo rero ngo bajya gushyiraho ibiciro bazirikanye ibyo basonerwa.

Ibiciro bya Firigo zikorwa na ‘Almaha for industry Co Ltd' biri hagati ya 230,000Frw na 350,000Frw, bitewe n'ubunini bwayo, ndetse n'ubushobozi ifite. Ibiciro by'amashyiga ya Gaz na byo biri ya 250,000Frw na 18,000 Frw bitewe n'umubare w'amashyiga kandi ziba zifite n'ifuru (oven).

Iyo sosiyete kandi ngo ifite n'imishinga yo gukora ibindi bintu bitandukanye mu gihe kizaza, harimo ibyitwa ‘paper cups' ni udukombe dukozwe mu mpapuro zabugenewe, tukaba dukoranwa ubuhanga ku buryo badusukamo ibyo kunywa nk'ikawa n'ibindi, umuntu afata akaba yajya kubinywera ahandi adafite umwanya wo kwicara hamwe ngo abanze anywe (uwo mushinga ngo uzatangira umwaka utaha wa 2021).

Undi mushinga iyo sosiyete ifite ni uwo gukora ibikoresho by'amadongo (Ceramics products), harimo amasahane, amatasi n'ibindi, ubu ngo bakaba baramaze kugeza dosiye isaba gucukura ibumba rigenewe gukora ibyo bikoresho mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro (Rwanda Mining Board-RMB).

Bafite uruganda i Bugesera
Bafite uruganda i Bugesera

Iyo sosiyete kandi ifite umushinga wo gukora ibyitwa ‘alcohol pad' (utwo ni udupamba tuba dukoranye na ‘alukoro' dukoreshwa cyane cyane kwa muganga, ku buryo umuntu agafungura mu gapapuro ahita agakoresha, bidasabye guca ipamba no kujya kuritumbika muri alukoro nyuma.

Hari kandi n'umushinga wo gukora ibyuma byishyushya amazi, byifashisha ingufu zituruka ku mirasire y'izuba (Solar water heaters), uwo bakazawutangira umwaka utaha wa 2021, mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rwamagana.




source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/amashyiga-na-firigo-bikorerwa-mu-rwanda-byitezweho-guhenduka-kurusha-ibisanzwe-ku-isoko
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)