Umushahara w'abasirikare wazamuweho 75% n'uw'abarimu uzamurwa 20% - Dr Frank Habineza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Dr Frank Habineza yabisobanuye ubwo bari mu nama ya biro Politiki y'iri shyaka, yigaga ku byerekeye itumanaho mu bihe by'icyorezo cya Coronavirus. Muri iyi nama, batangarije abarwanashaka ko bishimira uburyo iri shyaka rikomeje kubona imyanya yo kurihagararira mu nzego za Leta, nyuma yo kugira abadepite babiri ubu bakaba baranabonye umusenateri.

Dr Frank Habineza yavuze ko bishimira kuba ibyo ishyaka ayoboye ryagiye risaba Leta bigenda bikorwa, muri ibyo hakaba hari harimo kuzamura umushahara wa mwarimu, umushahara w'abasirikare n'uw'abapolisi. Abarimu ngo bongerewe 10% kandi bagiye kongerwaho andi 10% naho abasirikare bongejwe 75% mu gihe n'abapolisi biri mu nzira bikorwa. By'umwihariko abarimu bo ngo banabasabiye ihahiro ryihariye kandi naryo ngo hari amakuru bafite ko bigeze kure binozwa.

Dr Frank Habineza yabwiye Abanyamakuru ko hari n'ibindi bakomeje gusaba Leta kandi bizeye ko bizakorwa. Yagarutse ku mafaranga yagenewe abaturage agamije kubafasha kwikenura nyuma yo kuzahabwa n'icyorezo cya Covid, ikibazo gihari ngo akaba ahabwa abifite kuko ibisabwa usanga abayakeneye batabyigondera.

REBA VIDEO BIRIMO BYOSE HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umushahara-w-abasirikare-wazamuweho-75-n-uw-abarimu-uzamurwa-20-Dr-Frank-Habineza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)