Mu gihe iterambere ry’umujyi wa Kigali rizamuka ku muvuduko wo hejuru, ni ingenzi cyane ko uyu mujyi utangira gutekereza uburyo bwo kubika no gutwara imyanda buvuguruye, mu rwego rwo kwirinda ko iki kibazo cyazaba imbogamizi ku buzima bw’abawutuye barushaho kwiyongera umunsi ku munsi.