Umutoza mushya w'ikipe ya Kiyovu Sports, Karekezi Olivier, ntarasinyira iyi kipe bitewe n'ibintu bitarajya ku murongo bishobora no gutuma asubira muri Sweden atayitoje.
Muri Gicurasi 2020 ni bwo inkuru y'uko Karekezi Olivier yagizwe umutoza wa Kiyovu Sports azayitoza mu mwaka w'imikino wa 2020-2021.
Uyu mugabo wari muri Sweden ubwo byari byitezwe ko agiye kuza, yatangaje ko atazigera aza umwuka mubi uri muri Kiyovu Sports ukirimo, hari nyuma y'uko abagabo bamvikanye na we ko yaza gutoza iyi kipe ari bo; Mvukiyehe Juvenal na Ntwarindwa Theodore bari batakirebana neza.
Nyuma haje kujya hanze ifoto aba bagabo bombi bari kumwe bisa n'aho biyunze, ari nabyo byatumye Karekezi Olivier aza mu Rwanda aho yahageze mu ntangiriro za Kanama 2020.
Uyu mugabo byari byitezwe ko yari guhita ashyira ku umukono ku masezerano yo gutoza iyi kipe, gusa uyu mutoza ntabwo yigeze ayisinyira bitewe n'akavuyo gakomeje kugaragara muri iyi kipe.
Amakuru avuga ko Karekezi Olivier yari ategereje ko hatorwa perezida w'iyi kipe mu nama y'inteko rusange yabaye ku wa 23 Kanama 2020 ariko nta matora yabaye byanatumye aterekanwa muri iyo nama y'inteko rusange nk'uko byari byatangajwe.
Nyuma y'iyi nama y'inteko rusange umwuka wakomeje kuba mubi muri iyi kipe bitewe n'ibyavugiwe mu nteko rusange, amakuru agera ku ISIMBI, ahamya ko Karekezi Olivier atiteguye gusinyira iyi kipe mu gihe cyose itarabona ubuyobozi buhamye ku buryo azajya amenya uwo abaza ikintu mu gihe ibintu bitagenda neza.
Andi makuru akaba avuga ko mu gihe Kiyovu Sports itayoborwa na Mvukiyehe Juvenal, Karekezi Olivier na we ashobora guhita yisubirira muri Sweden agasanga umuryango we.
Mu nteko rusange yabaye muri Kanama 2020, hafahswe umwanzuro ko komite iriho isoza manda yayo izarangira muri uku kwezi ubundi bagahita banatora komite nshya.
source http://isimbi.rw/siporo/article/karekezi-olivier-mu-gihirahiro