U Bufaransa: Urukiko rwemeje ko Kabuga Félicien azaburanishirizwa Arusha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2020, cyasuzumwaga nyuma y'uko Urukiko rw'i Paris rwaherukaga kwemeza ko yohererezwa uru rwego rukorera Arusha muri Tanzania, ariko Kabuga n'abavoka be bajurira bavuga ko akwiye kuburanira mu Bufaransa, kubera ubuzima bwe butameze neza.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2020, cyasuzumwaga nyuma y'uko Urukiko rw'i Paris rwaherukaga kwemeza ko yohererezwa uru rwego rukorera i Arusha muri Tanzania, ariko Kabuga n'abavoka be bajurira bavuga ko akwiye kuburanira mu Bufaransa, kubera ubuzima bwe butameze neza.

Mu rukiko mu kwezi kwa gatanu Bwana Kabuga w'imyaka 85, (ariko we avuga ko afite 87), ibyaha aregwa yabyise ibinyoma.

Urukiko rusesa imanza rwatesheje agaciro zimwe mu mpamvu zatanzwe n'uruhande rwa Kabuga zirimo uburwayi.

Uruhande rwa Kabuga ntacyo ruratangaza ku mwanzuro w'uru rukiko.

Ruvuga ko kuba uyu uregwa ibyaha bya jenoside yarashakishijwe n'urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda mu myaka irenga 15 ishize, akwiriye guhabwa urwo rukiko.

Uru rukiko rwashimangiye ko inkiko zabanje zaragaragaje neza ko nta ngingo y'amategeko ibangamira kohereza Kabuga muri gereza y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) ruri i Arusha mu gihugu cya Tanzania.

Umwanzuro w'uru rukiko rusumba izindi mu Bufaransa nta handi ujuririrwa mu nkiko zaho.

Ubucamanza bw'Ubufaransa bufite igihe kigera ku kwezi ngo bwohereze uregwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT).

Kabuga w'imyaka 87 yafatiwe mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, ku wa 16 Gicurasi 2020.

Ashinjwa ibyaha bikomeye bya jenoside yakoze nka Perezida wa Komite yashinze radiyo RTLM (Radiotélévision Libre des Mille Collines) guhera muri Mata 1993, n'ibyo yakoze nka Perezida wa Komite y'agateganyo y'Ikigega cyo kurengera igihugu kuva gishingwa muri Mata 1994.

Ni ibyaha birindwi birimo jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, gutoteza no gutsembatsemba.



Source : https://www.imirasire.rw/?U-Bufaransa-Urukiko-rwemeje-ko-Kabuga-Felicien-azaburanishirizwa-Arusha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)