Abayobozi babiri mu ruganda bakurikiranyweho gukora no gushyira ku isoko ibiyobyabwenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Uru ruganda rusanzwe rwenga inzoga zitandukanye
Uru ruganda rusanzwe rwenga inzoga zitandukanye

RIB ivuga ko iperereza ry'ibanze rigaragaza ko ibipimo by'inzoga uru ruganda rwakoraga zirimo ‘Moonlight Vodka' (izwi ku izina ry'ICYUMA), ‘Master Cane Spirit' na ‘Rea Waragi Gin' zirengeje igipimo ntarengwa cya ethanol na methanol, bityo zigafatwa nk'ikiyobyabwenge.

RIB kandi ivuga ko byagaragaye ko ibirango by'izo nzoga bidatanga amakuru y'ukuri.

Ubu abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu Karere ka Gasabo, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera kwibutsa abafite inganda zikora ibiribwa cyangwa ibinyobwa ko itazihanganira na gato abarenga ku mabwiriza y'ubuziranenge, kuko bishyira ubuzima bw'abaturage mu kaga.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abayobozi-babiri-mu-ruganda-bakurikiranyweho-gukora-no-gushyira-ku-isoko-ibiyobyabwenge
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)