Neg G The General yibasiye abarimo Safi Madiba avuga ko yakunze umugore akurikiye ifaranga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo nshya ya Neg G yayise 'Nta muntu wari uzi ibi bintu' yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, itunganyijwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

Neg G The General asanzwe azwiho gukora indirimbo zibasira abahanzi baba abo bafitanye ibibazo ndetse n'abo aririmba bikagaragara nko kubibasira ariko ibyo yabavuzeho ari ibintu byabayeho.

Muri iyi ndirimbo hari aho uyu muhanzi avuga ko ko nta muntu wiyumvishaga ko Safi azava mu itsinda rya Urban Boys, akajya mu rukundo akurikiye amafaranga.

Ati 'Ninde wiyumvishaga ko Safi itsinda azarivamo akajya mu rukundo akurikiye ikofi['amafaranga].'

Reba indirimbo nshya ya Neg G

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko nta muhanzi yigeze yibasira ndetse kuri we yumva ko ibihe arimo atari ibyo kwibasira bagenzi be.

Yagize ati 'Nta muntu nibasiye kuko ibyo navuze byaciye mu bitangazamakuru ntabwo arinjye wabihimbye. Navuze ibyabayeho ariko abo navuze niba barabikoze bakabaye bikosora.'

'Impamvu ihamya ko atari ukubibasira ni uko nanjye nivuzemo, navuze ibyabaye kandi uvuze ko nyir'urugo yapfuye ntabwo aba ariwe umwishe.'

Uyu muraperi yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo arajwe ishinga no gushyira hanze izindi nyinshi zizaba ziri kuri album ye ari gutunganya avuga ko izasohoka muri uku kwezi k'Ukwakira 2020.

Reba indirimbo nshya ya Neg G



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Neg-G-The-General-yibasiye-abarimo-Safi-Madiba-avuga-ko-yakunze-umugore-akurikiye-ifaranga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)