Muri iyi minsi ikipe ya Rayon Sport irikuvugwaho ibibazo bijyanye nâÂÂubukungu bwayo, aho yananiwe kwishyura ideni ryâÂÂuwahoze ari umutoza wayo Jacky Ivan Minnaert. Si ubwa mbere Rayon Sport ivugwaho kunanirwa kwishyura abakozi (abatoza) ndetse nâÂÂabakinnyi bayo ndetse nâÂÂuyu mwaka hari abakinnyi benshi bagiye bayivamo kubera ikibazo cyâÂÂubukungu butifashe neza. ShaddyBoo rero akaba yagiriye inama iyi kipe yâÂÂuburyo bakemura ibibazo byâÂÂamafaranga bafite.
Abinyujije kuri Twitter, ShaddyBoo akaba yandikiye abafana ba Rayon Sport nâÂÂubuyobozi bwayo agira ati : âÂÂIgisubizo ku abafana ba Rayon naà@SadateMunyakazi, Mukore udupfukamunwa mushyireho naà#sponsoràmuhe abafana batugure.
1*Abafana ntabwo bazongera kuvuga kuko iminwa izaba ipfutse .
2*Muzabona ayo guhemba abakinnyi , mu inyungu.
3* Muzandikehoà#SHADDYBOOàku inkunga yâÂÂibitekerezo.âÂÂ
Iki gitekerezo cya ShaddyBoo bamwe mu bafana ba Rayon Sport bakaba bagishimye naho abandi bakinenga bivuye inyuma.