Impamvu Ugomba gufata Icyemezo gihamye ugakurikira Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Matayo igice cya 27, turahasanga Yesu agejejwe imbere ya Pilato. Yesu yahemukiwe cyane na Yuda atabwa muri yombi n'abasirikare b'Abaroma. Muri iki gihe Pilato wibwiraga ko afite Yesu mu maboko ye , ntabwo yari azi neza uwo afashe mu ntoki. Mu gihe Pilato yari yicaye ku ntebe y'ubucamanza yabajije ikibazo gikwiye gutuma buri wese muri twe akwiye kugitekerezaho. Ntabwo tuzi niba koko Pilato yarasobanukiwe ubunini bw'icyo yari abajije , cyangwa niba yarigeze yumva ko agiye gufata icyemezo cyagira ingaruka ku buzima bwe ubuziraherezo, akanarimbuka akabura ubugingo buhoraho.

Muri Matayo 27:22 niho hatwereka ikibazo cya Pilato. “Noneho Yesu witwa Kristo mukorere iki?” Igisubizo cyahise gituruka mu bantu kwari ukubamba Yesu kandi ni byo rwose byabaye.

Uyu munsi twifuje kukubaza, “Urakorera iki Yesu, witwa Kristo?” Hano hari ibisubizo bibiri gusa kuri iki kibazo. Ushobora kumwakira nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwawe cyangwa ukamwihakana nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwawe. Nta buryo bwo kuvuga ngo 'Nzabitekerezaho nyuma'. Niba uhisemo 'kubitekerezaho nyuma', bivuze ko wihakanye Kristo. Sinzi niba wumva uburemere bwo guhitamo kwihakana Kristo!

Nta hantu na hamwe tubwirwa muri Bibiliya ko Pilato yabaye umwizera wa Yesu, ahubwo yakomeje ku mwihakana. Nyamara mu isegonda rimwe nyuma yuko Yesu ava kuri iyi si, nibwo Pilato yizeye Yesu Kristo. Ariko Kubw' amahirwe make , byari byarangiye kuko Yari yahisemo gutanga Yesu. Nibyo byashyize ubuzima bwe Iteka mu muriro utazima .

Ese umuntu aramutse uhisemo kwakira Kristo nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe niho bigomba kugarukira ? Oya rwose!. Iyo tumaze kwemera Kristo nk'Umwami n'Umukiza wacu, tugomba noneho guhitamo uburyo tuzasubiza kiriya kibazo kandi mu buzima bwacu bwa buri munsi. "Noneho Yesu witwa Kristo mukorere iki?"

Ese ndamushyira mu gasanduku 'Ku cyumweru' nkamukuramo iyo ngeze mu rusengero? Ese ahari sinshobora kuba mvugana na Yesu gusa iyo ndi mu rusengero cyangwa nkanamuhamagara mu gihe ndi mu bibazo? Hanyuma se, njya mbasha guhamiriza inshuti zanjye ko ndi umuyoboke wa Kristo? Niba mbikora se ngaragaza itandukaniro hagati yanjye n'abadakijijwe aho mba ndi hose, cyangwa meze nk'abandi bose?

Buri munsi abakristo nibo bahitamo uko bazasubiza ikibazo, “Noneho Yesu witwa Kristo mukorere iki ?”

Ese naba njya mfata igihe cyo kwiga Bibiliya , cyangwa ndeka Bibiliya yanjye ikuzurwaho n'umukungugu kumeza aho irambitse? Njya nihererana n'Imana mu masengesho ngo bimpeshe kumenya inzira ze no guhishurirwa nawe byisumbuyeho cyangwa ahanini mfungura TV/Radio kugira ngo nduhure ubwonko mbone no gutuza?

Mu gihe gikwiriye njya mu rusengero cyangwa mbisimbuza kwigira mu bikorwa by'imyadagaduro no gusohokana n'inshuti zanjye? Ese nahisemo kutarangazwa na firime kuko ntanyungu nyinshi zimarira ubugingo bwanjye, cyane ko nshaka kwirinda bimwe nazibonyemo bitankwiriye nk'umukristo : urugomo, imvugo mbi, cyangwa ubusambanyi byose bimunga ubuzima bwanjye bwo mu mwuka?

Hanyuma se nkunda kumva umuziki untera inkunga mu by'ubugingo ( umuziki wa gikristo) cyangwa numva wa muziki utagira icyo unshishikariza mu rugendo rwanjye rwa gikristo?

Naba narahisemo kwigenzura mu byo mvuga byose , cyangwa ururimi rwanjye rwuzuyeho umwanda bitewe n'ibinsohoka mu kanwa? None se naba nshyigikira abandi bakristo mu iterambere ryabo mubyo gukora umurimo w'Imana cyangwa ndabasenya? Cyangwa hari ubwo mvuga nti “Sinshaka kubigiramo uruhare”?

Umva amagambo ya Yesu. Mu butumwa bwiza bwe uko bwanditswe na Matayo 10:32-33

"Umuntu wese uzampamiriza imbere y'abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru. Ariko uzanyihakanira imbere y'abantu wese, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru”

Dusoza twongeye kukubaza ikibazo ugomba gusubiza buri mwanya , buri munsi aho uri hose . “Noneho Yesu witwa Kristo mukorere iki”?

Source: CBNNews

[email protected]

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)